Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Kalisa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Oman

todayJune 21, 2023

Background
share close

Ambasaderi Alfred Gakuba Kalisa yashyikirije nyiricyubahiro Haitham bin Tarik, Umwami wa Oman impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Haitham bin Tarik yakiriye Ambasaderi Kalisa mu Ngoro y’i Bwami ya Al Baraka ku wa Kabiri, tariki ya 20 Kamena 2023.

Aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Oman.

Amb. Kalisa yaboneyeho umwanya wo kugeza kuri Nyiricyubahiro Haitham indamutso za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Ndetse ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje kwagura no kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Oman bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1998, aho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi wibanda ku burezi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Ambasaderi Kalisa asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Misiri, Algeria ndetse na Libya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Zambia yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema uri mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, maze yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Perezida wa Zambia yashyize indabo ku mva ishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 Perezida Hichilema akigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yakiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana hamwe na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga muri Miisiteri y’ububanyi […]

todayJune 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%