Inkuru Nyamukuru

USA: Umukozi wo wo ku kibuga cy’indege yishwe na moteri y’indege

todayJune 26, 2023

Background
share close

Umukozi wo ku kibuga cy’indege muri leta ya Texas muri Amerika yapfuye nyuma yo gufatwa muri moteri y’indege itwara abagenzi.

Abayobozi bavuze ko uwo mukozi yakuruwe na moteri y’indege ya kompanyi Delta yari irimo igenda gahoro yerekeza ku muryango wayo mbere yuko ihaguruka, ubwo moteri imwe yayo yari icanye.

Abakoresha b’uwo mukozi bavuga ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko ibyabaye nta ho bihuriye n’ingamba zisanzweho z’umutekano, ariko ntibiramenyekana uko byagenze.

Iperereza ririmo no gukorwa n’ikigo cya leta.

Iyo ndege, yo mu bwoko bwa Airbus A319, yageze ku kibuga cy’indege cya San Antonio ku wa gatanu nijoro ivuye ku kibuga cy’indege cya Los Angeles International Airport.

Abayobozi ntibaratangaza izina ry’uwo mukozi wa kompanyi Unifi Aviation, yahawe akazi na kompanyi Delta Air Lines ko mu bikorwa byo kwita ku ndege ku kibuga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yafashe ibilo 15 by’urumogi n’udupfunyika turenga 2000

Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rungana n’ibilo 15 n’udupfunyika twarwo 2,494 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Burera, hafatwa abantu batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu. Abagabo babiri barimo ufite imyaka 53 n’undi w' imyaka 42 y’amavuko bafatiwe mu mudugudu wa Mwiyanike, akagari ka Kadahenda, mu murenge wa Karago wo mu Karere ka Nyabihu, batwaye mu modoka rusange udupfunyika 2100 tw'urumogi, ku gicamunsi cyo […]

todayJune 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%