Inkuru Nyamukuru

Kenya: Abantu 5 baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro

todayJune 26, 2023

Background
share close

Abantu bitwaje Intwaro ku Cyumweru bagabye igitero mu Karere ka Lamu mu majyepfo ya Kenya gihitana abantu 5.

Abayobozi muri ako Karere batangaje ayo makuru basobanuye ko abagabye icyo gitero batwitse ndetse banasenya amazu, nubwo umubare wayo utatangajwe.

Iki gitero, Polisi yacyise icy’iterabwoba nubwo kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba icyo gitero cyo ku Cyumweru. Bikaba bikekwa ko cyaba cyaragabwe n’umutwe w’intagondwa za Al-Shabab.

Akarere ka Lamu kegeranye n’umupaka Somaliya ihana na Kenya. Akenshi, abarwanyi ba Al-shabab bagaba ibitero mu bice by’ako karere, kugira basabe Leta ya Kenya kuvana abasirikare bayo muri Somaliya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bahamya ko ‘Ushirikiano Imara’ ibongereye ubumenyi mu gucunga umutekano

Abasoje imyitozo ya Ushirikiano Imara, imaze ibyumweru bibiri ibera mu Rwanda, baremeza ko ubumenyi ibasigiye ari ingenzi mu kubungabunga umutekano, w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Mu muhango wo gusoza iyo myitozo yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, abafashe ijambo bose bagarukaga ku kamaro […]

todayJune 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%