Leta y’u Bwongereza igiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko kirwanya kohereza abimukira mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko atemeranya n’umwanzuro w’Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres, witambitse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Sunak avuga ko n’ubwo yubaha urukiko atemeranywa n’imyanzuro rwafashe, ndetse akaba yizeza ko agiye gusaba uruhushya rwo kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga. Minisitiri w’Intebe, Sunak, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda yakoze ibisabwa byose bituma nta byago byabaho ku bimukira, byatuma basubizwa mu bihugu bavuyemo bahunga. Yagize ati "U Rwanda ni […]





Post comments (0)