Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ibiza biheruka byangije ibintu by’agaciro karenga miliyari 220Frw

todayJune 30, 2023

Background
share close

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko ibiza biheruka kwibasira Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo byangije ibintu bifite agaciro ka miriyari 222,31 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Dr Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena, ubwo yagezega ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma byerekeye imicungire y’ibiza n’ingamba zo guhangana nabyo.

Yanagaragaje uko Guverinoma yafashije abagizweho ingaruka n’ibiza byabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

Ibyo biza byatewe n’imvura yanateye n’imyuzure hamwe na hamwe cyane cyane mu Karere ka Rubavu aho muri rusange byahitanye abantu 135 abandi 111 barakomereka.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko icyegeranyo cy’ibyangijwe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, cyerekana ko ibyangijwe bifite agaciro ka miliyari 222,31 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse hakaba hakenewe miliyari 518 Frw zo gusana ibyangiritse.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rwego rwo gusubiza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza mu buzima busanzwe, imiryango 3.711 yakodesherejwe amazu yo kubamo mu gihe cy’amezi 3, ihabwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze bifashisha mu gihe bubakirwa cyangwa basanirwa inzu zabo.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko kuva muri Gicurasi 2023 kugeza ubu, hari amazu 438 yasanwe, ndetse ko hari n’imiryango 3.088 izafashwa kubakirwa amazu mashya kuko ayabo yangiritse burundu.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abafatanyabikorwa bose mu butabazi bwakozwe kandi ahamagarira abaturage bagituye ahantu h’amanegeka, gukurikiza nta mananiza, gahunda yo kubimurira ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri w’Intebe yagaragarije Abagize Inteko Ishinga amategeko kandi ko guverinoma ifite imishinga itandukanye igamije gukumira ibiza mu buryo burambye habungabungwa ibidukikije.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika irasaba gusubira muri UNESCO

Ibihugu bigize Ishami rya ONU ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco UNESCO, biri kwigira hamwe niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomorerwa kongera kuba umunyamuryango w'iryo shami. Amerika yavuye muri UNESCO mu 2018, aho yashinjaga iryo shami rya ONU kubogama mu rwego rwo kurwanya Israeli, n’ubuyobozi bubi. Mbere y'uko Amerika yikura muri UNESCO, yazaga imbere mu bihugu bitanga amafaranga menshi muri iryo shami, cyane ko yatangaga 1/5 cy'amafaranga iri shami rikoresha. […]

todayJune 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%