Abantu bagera ku 48 bapfiriye mu mpanuka yo mu muhanda mu masangano y’imihanda aba arimo ibinyabiziga byinshi muri Kenya, nkuko bivugwa na polisi n’ababibonye.
Iyo mpanuka yabaye ku wa gatanu ubwo ikamyo yari itwaye kontineri ijyamo imizigo yaburaga feri mu masangano azwi nka Londiani Junction, hafi y’umujyi wa Kericho mu burengerazuba bw’igihugu, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Kenya.
Komanda wa polisi Geoffrey Mayek yavuze ko abandi bantu 30 bakomeretse cyane ariko yongeraho ko umubare “ushobora kuba urenga”.
Yanagaragaje impungenge ko umuntu “umwe cyangwa babiri” bashobora kuba bakiri munsi y’iyo modoka yabirindutse.
Ababibonye babwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko umushoferi yari yagerageje kwirinda kugonga imodoka ya bisi yari yapfiriye muri uwo muhanda.
Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko ababajwe cyane no kumenya ko bamwe mu bapfiriye muri iyo mpanuka bari “abantu b’urubyiruko bafite ejo hazaza hatanga icyizere n’abacuruzi bari bari mu mirimo yabo ya buri munsi”.
Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter, Ruto yongeyeho ati: “Dushishikarije abatwara moto kurushaho kwigengesera mu mihanda, cyane cyane muri iki gihe turimo kugusha imvura nyinshi”.
Post comments (0)