Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange banenga uwari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Seromba Athanase n’abakirisitu yayobora bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bunamiye inzirakarengane zishyiguye mu rwibutso rwa Nyange
Abo banyamuryango bamaze gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange, bavuze ko basuye urwo rwibutso bagamije gusobanukirwa neza itandukaniro mu mateka ya Jenoside iwabo i Muhanda kuko ho yakozwe n’abari bashinzwe kurinda Perezida Habyarimana.
Zirimwabagabo Jean Bosco akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi mu Murenge wa Muhanda, avuga ko kuba abari abayoboke ba Kiliziya Gatolika bahagarikiwe na Padiri mukuru wa Paruwasi yabo, bifite icyo bikwiye gusobanura ku buzima bw’umukirisitu cyangwa umutima we n’ibyo akora.
Avuga ko kuba Jenoside yarahagaristwe, bidakuraho gukomeza kwibuka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho, kandi abantu bakwiye guhinduka mu mitima yabo kugira ngo hirindwe ko Jenoside yazasubira ukundi.
Zirimwabagabo avuga ko kuba Leta yariho yarashyigikiye gukora Jenoside, abayoboke b’amadini n’amatorero bari kwica Abatutsi, ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zariho zibafasha, bigaragaza ko Jenoside yateguwe ari nayo mpamvu yihuse, abasaga miliyoni bakicwa mu minsi 100 gusa.
Banashyize indabo ku mva yo hanze
Agira ati, “Uyu munsi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda imaze imyaka hafi 30 yubaka ubumwe bwangiritse mu yindi myaka 30 kuri Repuburlika ya mbere n’iya kabiri, kandi ntibyagoranye kuko mu myaka itayu yonyine amasomo yari amaze gufata agarura ubumuntu, aho nk’urugero abana ba hano i Nyange banze kwitandukanya hakurijwe amoko banga gutatira Ubunyarwanda”
Avuga ko n’ubwo batuye Muhanda kuza gusura urwibotso rwa Jenoside rwa Nyange bivuze ko umuntu wizera Imana na Kirisitu, akwiye kugira umutima wo kumenya Imana nyakuri no kubaha abo yaremye, aho kuba imbata y’ubugome.
Agira ati, “Uyu munsi twize ko Abakirisitu ba kiriya gihe bari abo ku mubiri gusa, kuko batinyutse kwica bagenzi babo, uyu munsi birakwiye ko abakirisitu bahinduka mu mitima bakarangwa n’ibikorwa byiza aho kugumana umutima wa kinyamaswa”.
Yongeraho ati, “Aha twahumviye ubugome ndengakamere bwakorewe Abatutsi barimburiweho Kiliziya, ntabwo bari babananiranye ku buryo hafatwa uwo mugambi, ntabwo bari bakwiye kwicwa kuko bari abavandimwe b’ababishe, ni uburyo bigaragara rero ko Jenoside yakozwe yateguwe, kandi abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bakwiye kurinda ko ibyabaye byakongera kubaho, kandi ko kwibuka ari kimwe mu bituma bitazasubira koko”.
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Nyange banunamira inzirakarengane ziharuhukiye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda akaba n’ushinzwe ubukangurambaga bw’Umuryango RPF Inkotanyi muri uwo Murenge Habamenshi Jean Maurice, avuga ko kuba abanyamuryango ba RPF baratekereje gusura urwibutso rwa Nyange, biri muri gahunda y’umuryango yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Avuga kandi ko gusura inzibutso ari bumwe mu buryo bwo kumeya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo birinde kandi bafate ingamba zo kurwanya no gukumira ingengabitekerezo yayo.
Beretswe ibisigazwa bya Kiliziya ya Nyange bizakomeza guhamya uko Jenoside yakozweAbanyamuryango ba RPF Muhanda bafashe ifoto y’urwibutso
Umunyamideri akaba n’umumurika mideri w’Umwongereza, Naomi Campbell, ari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa kabiri ku myaka 53. Naomi Campbell Ku wa kane, nibwo Naomi yatangaje aya makuru yo kwibaruka umwana w’umuhungu, abicishije ku rubuga rwe Instagram, ashimangira ko kuba umubyeyi bitajya bitinda. Ubwo yasangizaga abamukurikira kuri Instagram ifoto y’umwana we yagize ati “Mukundwa wanjye, menya ko ukundwa bitagereranywa, kandi ukikijwe n’urukundo nk’urwo waduhaye ukivuka.” Ni ifoto yashyize kuri Instagram […]
Post comments (0)