Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Burera ryafatiye mu modoka itwara abagenzi rusange abantu bane bari bafite amasashe 697400 n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bya magendu.
Bari bayavanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bayajyanye kuyacuririza mu Karere ka Musanze.
Abafashwe ni abagore bane bafatiwe mu mudugudu wa Majyambere, akagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ahagana saa mbiri n’igice (20h30) z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko aba bagore bane bafatiwe mu modoka itwara abagenzi yari ivuye ku mupaka wa Cyanika yerekeza mu Karere ka Musanze biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Muri ariya masaha y’umugoroba aba bagore binjiye mu Rwanda bafite ariya masashe batega imodoka, abaturage bari aho bagira amakenga y’ibyo bintu bari gupakiza mu modoka nibwo bahise babimenyesha abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bahita bahagera niko guhita bafatwa.”
Akomeza agira ati: “Bakihagera basanze batatu muri bo amasashe bayashyize mu mifuka undi yayambaye ku mubiri arangije ayahekeraho umwana. Ikindi ni uko basanze aba bagore bose basanzwe ari abaforoderi, bakaba ngo bari bagiye kuyaranguza i Musanze n’ahandi bari kubona abakiriya.”
SP Mwiseneza yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aya masashe afatwa, kimwe n’abandi badahwema kugaragaza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda batanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko, abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Post comments (0)