Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2024.
Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana
Amakuru yatangajwe na Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yitabye Imana afite imyaka 94 y’amavuko. Gahunda yo kumuherekeza n’igitambo cya Misa izaba ku wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2023, muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remerasaa saa tanu (11h00).
Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yavutse mu 1929 muri Paruwasi ya Kayenzi, muri Diyosezi ya Kabgayi. Ababyeyi be ni Thomas Rwalinda na Gaudence Nyiragatwakazi.
Yahawe Isakramentu rya Batisimu tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi, ahabwa Isakramentu ry’Ugukomezwa tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi. Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Bunyonga kuva mu 1938 kugeza 1943. Amashuri yisumbuye yayize i Kabgayi mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo kuva 1943 kugeza 1949. Iseminari Nkuru yayize mu Nyakibanda kuva mu 1949 kugeza 1959. Yahawe isakramentu ry’Ubupadiri tariki 30 Werurwe 1959.
Ubutumwa bunyuranye yakoze
Mu 1959 yabaye Padiri wungirije (Vicaire) muri Paruwasi ya Kibungo, anashinzwe amashuri Gatolika.
Mu 1963 yabaye Vicaire muri Paruwasi ya Rutongo.
Mu 1964 yabaye Padiri wungirije (Vicaire) muri Paruwasi Cyeza na Vicaire muri Paruwasi Mutagatifu Mikayile.
Mu 1966 yabaye Padiri Mukuru wa paruwasi Sainte Famille.
Mu 1976 yabaye Umuyobozi w’Iseminari nto ya Saint-Paul.
Mu 1979 yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Mikayile.
Mu 1995 yabaye Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali.
Mu 1997 yabaye Padiri Mukuru wa paruwasi Musha.
Mu 2007 yabaye Vicaire muri paruwasi Mutagatifu Mikayile
Mu 2016 yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Burera ryafatiye mu modoka itwara abagenzi rusange abantu bane bari bafite amasashe 697400 n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bya magendu. Bari bayavanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bayajyanye kuyacuririza mu Karere ka Musanze. Abafashwe ni abagore bane bafatiwe mu mudugudu wa Majyambere, akagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ahagana […]
Post comments (0)