Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yabwiye Abanyarwanda ko intego yo kwibohora, ari ukugira igihugu gikize, kandi ko bitagerwaho Abanyarwanda badakoze, asaba buri wese gukora neza icyo ashinze, umuyobozi akegera abo ashinze akababera ijisho n’umwarimu mwiza, naho umuturage akaba umunyeshuri mwiza.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yabigarutse mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Rubavu, yifatanyije nabo mu gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero.
Yakomeje agira ati: “Nongeye kuramutsa no gukomeza abahuye n’ibiza mu minsi ishize, aho twatakaje abantu barenga 135 mu Rwanda, mukomeze guharanira kwiyubaka kandi Leta izakomeza kubafasha guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza.”
Akomeza avuga ko mu rugendo rwo kwibohora hagenderwa ku musingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi mu kwigira hari byinshi byatashywe mu gihugu birimo amashuri, imihanda, ibiraro no kubakira abatishoboye.
Ati: “Kwifatanya namwe kwizihiza umunsi wo Kwibohora, twaje kubagezaho impano idasanzwe mwerewe n’Umukuru w’Igihugu, ariyo umudugudu wa Rugerero, kandi turabasaba kuyifata neza. Aya mazu muhawe, ntimuyasenye cyangwa ngo muyacuruze ahubwo iyi mpano muyiteze imbere, mujyane abana mu ishuri, mukore ubucuruzi abandi bakore imyuga n’ibindi bikorwa biteza imbere Igihugu. Dufate neza ibikorwa byatanzwe, twirinde ko byangirika.”
Minisitiri w’Intebe avuga ko ntacyo umwana asigara mu rugo akora, ahubwo kwibohora nyako bijyana no kujijuka cyane.
Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2024. Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana Amakuru yatangajwe na Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yitabye Imana afite imyaka 94 y’amavuko. Gahunda yo kumuherekeza n’igitambo cya Misa izaba ku wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2023, muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remerasaa saa tanu (11h00). Incamake y’ubuzima bwa Musenyeri Nicodème Nayigiziki […]
Post comments (0)