Inkuru Nyamukuru

Agakiriro k’i Masoro kibasiwe n’inkongi

todayJuly 11, 2023

Background
share close

Abakorera mu Gakiriro k’i Masoro mu Murenge wa Ndera, aho ugabanira n’uwa Kimironko mu Izindiro, bavuga ko kahiye hafi ya kose kuko mu mitungo y’abagakoreragamo bagera muri 15 hasigaye iya babiri gusa.

Uwitwa Ntagorama agira ati “Urumva ahantu hakoreraga abantu bagera nko muri 15, ahantu hatahiye ni ah’abantu babiri gusa, babiri rwose bo haruguru ni bo kizimyamoto yahageze (inyubako) zitarafatwa, ni hafi ya kose”.

Iyo nkongi bataramenya icyayiteye ngo yadutse ahagana saa munani z’igicuku mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, ikaba yatwitse imbaho n’imashini zizitunganya ndetse n’amaresitora yahakoreraga.

Abahaturiye bavuga ko gaz yakoreshwaga mu guteka amafunguro muri ayo maresitora yaturikaga nk’ibisasu, bamwe bakagira ngo ni ibitero bya gisirikare.

Uwitwa Mutiganda ati “Jyewe nagize ngo Igihugu cyatewe, byari biteye ubwoba”.

Ntabwo turabasha kuvugana n’inzego z’ubuyobozi mu Murenge wa Ndera ngo zidusobanurire ikigiye gukorwa, nyuma y’uko benshi batakarije imitungo muri ako Gakiriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police Sylvestre Twajamahoro, yatangarije ikinyamakuru Taarifa ko bakirimo gukusanya amakuru ku cyaba cyateye iyo nkongi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDF yababajwe n’urupfu rw’umusirikare wayo waguye muri Santrafurika

Ingabo z’u Rwanda RDF, zibabajwe cyane n’urupfu rw’umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro ku wa Mbere ubwo yari ku burinzi. Itangazo ryashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda RDF, kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro, hafi y'umujyi wa Sam-Ouandja, mu Ntara ya Haute- Intara ya Kotto, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Santrafurika. RDF yamaganye byimazeyo […]

todayJuly 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%