Inkuru Nyamukuru

Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abaturage ku isi

todayJuly 11, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa kabiri, tariki 11 Nyakanga ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abaturage. Ni umunsi washyizweho n’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo kongera gutekereza no gushakira ibisubuzo ibibazo bibangamiye abaturage hirya no hino ku isi.

Uyu munsi wizihijwe mu gihe u Rwanda rutuwe n’abasaga miliyoni 13 n’ibihumbi 246 nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imitutire rya 2022.

Muri iri barura, abagabo bangana na 48.5% naho abagore ni 51.5%.

Mu rusange ku isi, Kuri iyi nshuro, uyu munsi urizihizwa hibandwa ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres, avuga ko ivangura rishingiye ku gitsina rigria ingaruka kuri buri wese, yaba umugore cyangwa umugabo.

Abasaba ko abakobwa n’abagore, abasore n’abagabo, bose bakwiye gukorera hamwe cyane cyane bashora imari mu iterambere ry’umugore kuko umugore uteye imbere, bisobanuye iterambere ry’abantu bose, umuryango n’igihugu.

Isi kuri ubu yizihije uyu munsi mpuzamahanga w’abaturage, ituwe na miliyari zisaga 8.

Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 1990.

Iyi tairki 11 Nyakanga ikaba yaratoranyijwe bagendeye ku itariki, isi yuzurjeho miliyari 5 z’abayituye, hari mu mwaka 1987.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Agakiriro k’i Masoro kibasiwe n’inkongi

Abakorera mu Gakiriro k’i Masoro mu Murenge wa Ndera, aho ugabanira n’uwa Kimironko mu Izindiro, bavuga ko kahiye hafi ya kose kuko mu mitungo y’abagakoreragamo bagera muri 15 hasigaye iya babiri gusa. Uwitwa Ntagorama agira ati "Urumva ahantu hakoreraga abantu bagera nko muri 15, ahantu hatahiye ni ah’abantu babiri gusa, babiri rwose bo haruguru ni bo kizimyamoto yahageze (inyubako) zitarafatwa, ni hafi ya kose". Iyo nkongi bataramenya icyayiteye ngo yadutse […]

todayJuly 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%