Inkuru Nyamukuru

Espanye: Abasirikare barokoye abimukira 86 mu Nyanja y’Atlantika

todayJuly 11, 2023

Background
share close

Abasirikare barwanira mu mazi ba Espanye barokoye abimukira bagera kuri 86 bari baheje mu nyanja.

Aba bimukira barokowe nyuma y’aho igisirikare cya Espanye cyari cyohereje indege n’ubwato gushakisha ubwato bw’abarobyi baturuka muri Senegali, bwarimo abimukira bagera muri 200 baburiwe irengero.

Iyo ndege yabonye ubwato mu bilometero 114 mu majyepfo y’ikirwa cya Gran Canaria, abatabazi babanza gukeka ko ari ubwato bwari bwaburiwe irengero.

Cyakora umuvugizi w’izo ngabo nyuma yaje kuvuga ko abo babonye ari abantu 86. Avuga ko irindi perereza ariryo ryonyine ryakwerekana aho bwari bwaturutse.

Umuryango utabara abimukira, Walking Borders, ku cyumweru wari wavuze ko ubwato bw’abarobyi bwarimo abantu bagera muri 200 n’ubundi bwato bubiri, bumwe butwaye abantu bagera muri 65 ubundi butwaye abari hagati ya 50 na 60, bwose bwaburiwe irengero hashize ibyumweru bigera muri bibiri. Ni ukuva buvuye muri Senegali bugerageza kugera muri Esipanye.

Helena Maleno wo mu muryango Walking Borders, ejo ku wa mbere yavuze ko imiryango y’abimukira byibura 300 bari mu bwato butatu, nta makuru mashya bafite y’aho abantu bayo baherereye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abishyurirwaga Mituweli baragabanutse – Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana avuga ko uyu mwaka wa Mituweri, Leta izishyurira abatishoboye 180,631 bavuye ku basaga Miliyoni ebyiri kubera ko bamwe babashije kwiyishyurira kubera gahunda zitandukanye zibakura mu bukene. Mukayiranga Olive, umuturage wo mu Karere ka Gakenke yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza guhera umwaka wa 2014 kubera ko yari afite ubushobozi bucye atabasha kwiyishyurira. Cyakora umwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2023/2024 yabashije kwiyishyurira abikesha gahunda zo gufasha abatishoboye bakabasha […]

todayJuly 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%