Safari avuga ko iyi nkongi bakeka ko yaturutse ku nsinga z’Amashanyarazi bakurikije aho umuriro waturutse.
Ati “ Twabonye umwotsi mu gisenge cy’inzu duhita twihutira gutabaza inzego z’umutekano nazo zihita zihagerera igihe bazimya inkongi itarafata inzu yose”. Uretse ahakorera ikinyamakuru Imvaho Nshya nta handi iyi nkongi yabashije kugera kuko bayizimije itaragera ahakorera urwego rw’abikorera PSF.
Safari avuga ko nyuma yo kuzimya iyi nkongi harimo habarurwa ibyangiritse kugira ngo ikigo cy’ubwishingizi kibagoboke kuri ibi byago by’iyi nkongi kuko bari bafite ubwishingizi.
Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro rwahageze iyi nkongi itarasakara mu nzu hose iyizimya hatarangirika ibintu byinshi cyane.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko ntabyangiritse cyane kuko imodoka zo kuzimya inkongi zihutiye kuhagera zikimara kumenyeshwa aho iyi nyubako iherereye.
Ati “ Twabashimiye ko bahise batabaza Polisi ku gihe byabafashije cyane kuko inkongi yazimijwe hatarafatwa ibindi byumba ndetse ngo ibe yafata n’izindi nyubako zihegereye”.
Post comments (0)