Nyuma y’uko Papa Francis yashimye ubutwari bwaranze Ababikira bane b’Abakalikuta biciwe muri Yemen ku itariki ya 4 Werurwe 2016, yashyizeho Komisiyo ishinzwe kureba ko bashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu.
Ni Ababikira barimo Abanyarwandakazi babiri aribo Sr Reginette Nzamukunda uvuka muri Paruwasi ya Janja Diyosezi ya Ruhengeri na Sr Marguerite Mukashema uvuka muri Diyosezi ya Kabgayi, bicanwe na bagenzi babo barimo Umunyakenyakazi n’Umuhindekazi, bicanwa n’abaturage 12.
Ni Ababikira bishwe ubwo bagabwagaho igitero ubwo bari mu kigo cyita ku bageze muza bukuru cy’ahitwa Aden muri Yemen, aho bakoraga umwuga w’ubuvuzi nk’abaforomokazi bita ku bageze muza bukuru 80 babaga muri icyo kigo.
Ngo hari mu gihe cyo gufata amafunguro ya mu gitondo, bakimara kubemerera kwinjira, ngo bagiye muri buri cyumba bakarobanuramo abo bica, babazirikira amaboko inyuma babasohora hanze babarasa urufaya rw’amasasu mu mutwe.
Nyuma y’ubwo bwicanyi, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis, yamaganye ubwo bwicanyi bwakorewe muri icyo kigo cyita ku bageze muza bukuru, avuga ko ibyo ari ibikorwa bya sekibi, kuri uyu wa gatandatu akaba yashyizeho komisiyo yiga uburyo bashyirwa mu butagatifu.
Mu buzima bwabo Babikira, ngo bari bazi neza ko igihe cyose bashobora kwicwa, kubera ko agace bari baherereyemo ka Aden kari mu gice cy’Amajyepfo ya Yemen, kari karigaruriwe n’Umutwe wa Al-Qaïda aho wari umaze igihe kirekire.
Ngo abo Babikira bakagombye kuba barasubiye mu bihugu byabo kubera uwo mutekano muke, ariko banga gusiga imbabare babanaga na zo, impamvu imwe mu zigenderwaho ngo babe bagirwa Abatagatifu nk’abantu baranzwe n’ubutwari bwo gukunda Imana no kuyiha ubuzima bwabo nk’uko babisezeranye ubwo bihaga Imana.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyagaragaje ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13,7% mu kwezi kwa Kamena 2023 ugereranyije na Kamena 2022. Iki gipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, kigaragaza ko ibiciro mu kwezi kwa Gicurasi 2023 byari byiyongereyeho 14,1%. Mu kwezi kwa Kamena 2023, bigaragara ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26,2%, ibiciro by’ibinyobwa […]
Post comments (0)