Perezida wa Irani, Ebrahim Raisi, kuri uyu wa gatatu yageze muri Kenya aho yatangiye urugendo agirira mu bihugu bitatu by’Afurika.
Uru rugendo Perezida Raisi agiriye ku mugabane wa Afurika rugamije gushakira amaboko igihugu cye cyashegeshwe n’ibihano bikaze bya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Perezida Raisi yageze muri Kenya, yakirwa mu cyubahiro na mugenzi we William Ruto. Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro bagiranye, Raisi yavuze ko ashaka guteza imbere ubuhahirane n’umugabane w’Afurika.
Yagize, ati: “Nta n’umwe muri twe wishimiye uko bungana muri iki gihe.”
Irani yifuje ko burenga amadolari miliyari ebyiri muri uyu mwaka, ariko ntivuga uko bwanganaga mu 2022. Raisi yasobanuye ko Irani ishaka amabuye y’agaciro yo muri Afurika, naho yo ikaba yaha Afurika ubunararibonye bwayo mu birebana na peteroli. Ariko ibi byose ntibivugwa mu masezerano y’ubuhahirane atanu impande zombi zasinyanye.
Amasezerano ibihugu byombi byasinyanye akubiye ku guteza imbere ishoramali, guhanahana amakuru, ikoranabuhanga, uburobyi, n’ibindi biva ku matungo n’ubuhinzi.
Naho Perezida Ruto, we yavuze ko yasabye mugenzi we wa Irani kworohereza ibicuruzwa bya Kenya bijya muri Irani no mu bihugu by’Aziya yo hagati, cyane cyane inyama, icyayi, n’ibindi bituruka ku buhinzi. Yongeyeho ko Kenya izakira uruganda rw’imodoka rwa Irani mu cyambu cya Mombasa.
Nyuma ya Kenya, Perezida Raisi biteganyijwe ko agomba gusura na Uganda na Zimbabwe. Ni mu rwego rwo gushaka inshuti mu mpande z’isi n’uburyo bwo kuzahura ubukungu, buri mu ngorane zikomeye kubera ibihano biremereye bya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Perezida Raisi, mu kwezi gushize yasuye ibihugu bitatu byo muri Amerika y’Epfo birimo Venezuela, Cuba na Nicaragua.
Urugendo rwe muri Afurika ni urwa mbere rw’umukuru w’igihugu cya Irani agiriye kuri uyu mugabane mu myaka icumi. Urwahaherukaga ni urwa Mahmoud Ahmadinejad mu 2013 aho icyo gihe yasuye Benin, Niger na Ghana.
Post comments (0)