Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko hari abatagishobora kubona no kurya indyo yuzuye, bitewe n’uko bimwe mu biyigize bisigaye bihenze ku isoko.
Kutarya imbuto ngo si uko bayobewe akamaro kazo
Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya indwara zigajemo iziterwa n’imirire mibi ndetse n’izitandura, mu rwego rwo kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato ndetse n’abakuze, kuko icyerekezo cy’Igihugu cya 2024, giteganya ko igwingira mu bana ryaba ryavuye kuri 33% rikagera kuri 19%.
Bamwe mu batuye i Kigali bavuga ko nubwo bazi neza akamaro ko kurya indyo yuzuye, ariko ngo bitewe n’uko bimwe mu biyigize usanga bihenze ku isoko, bahitamo gukoresha ibibahendukiye.
Jean Claude Mugabo, avuga ko abafite ubushobozi ari bo basigaye bigondera ibijyanye n’imbuto ndetse n’imboga kubera ko bihenze cyane muri iyi minsi.
Ati “Imbuto zirahenze rwose, abantu benshi bamaze kuzivaho, cyeretse abafite amafaranga nibo basigaye bazirya, naho twe twazivuyeho, atari uko tuyobewe ko ari nziza ahubwo ni uko nta bushobozi bwo kuzigura dufite.”
Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko abaturage bavuga, kinagaragazwa na raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo ku wa 10 Nyakanga 2023, yerekana ko muri Kamena ibiciro byiyongereyeho 20.4%, hakomatanyijwe ibyo mu mijyi n’icyaro.
Iyo raporo igaragaza ko muri Kamena 2023 ibiciro byo mu Mijyi byiyongereyeho 13.7% ugereranyije no muri Kamena 2022, nubwo iyo ugereranyije ibyo muri Gicurasi na Kamena muri uyu mwaka wa 2023, usanga muri rusange byaragabanutseho 0.4%.
Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu mijyi byiyongereyeho 26.2%, mu gihe iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 22.7%, naho amafunguro n’icumbi byiyongeraho 10.7%.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. François Uwinkindi, avuga ko kurya imboga n’imbuto bikiri hasi cyane.
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (DHS) bwa 2020, bugaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu Mujyi wa Kigali riri ku kigero cya 32%, mu gihe ku rwego rw’Igihugu riri kuri 33%.
Uruganda rwenga inzoga rwitwa Jeff Company rukorera mu kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi akarere ka Musanze, rwafunzwe by’agateganyo, umuyobozi warwo agezwa mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve, nyuma yo gusanga hari ibyo urwo ruganda rutujuje. Ni mu bugenzuzi bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umurenge, kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, hamenwa inzoga zingana na […]
Post comments (0)