Inkuru Nyamukuru

Ministiri w’Intebe wa Isirayeli yavuye mu Bitaro

todayJuly 17, 2023

Background
share close

Ministiri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu yavuye mu bitaro ku cyumweru nyuma y’uko bamushyiramo icyuma kigenzura imikorere y’umutima we.

Ibitaro yavurirwagamo bya Sheba Medical Center biri ahitwa Ramat byatangaje ko ibipimo by’umubiri we byose bimeze neza, harimo n’ibyimikorere y’umutima we.

Ibyo bitaro byavuze ko icyuma gipima imikorere y’umutima bakimushyizemo mu rwego rwo kugirango itsinda ry’abaganga bamuvura rishobore gukurikiranira hafi uko umutima we ukora.

Uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko yagannye ibitaro bya Sheba Medical Center ku wa gatandatu nyuma y’ibyaje kugaragara nk’ikibazo cy’ubuke bw’amazi mu mubiri we.

Netanyahu yari mu kiruhuko ku nyanja y’igalilaya hari ubushyuhe bwa bugera kuri 38 Celsius.

Mbere y’uko ajyanwa mu bitaro byari byavuzwe ko yagize ikibazo cy’isereri nyuma yo kumara amasaha ari hanze ku zuba ryinshi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Uganda biriga uko i Kigali hagera gariyamoshi ivuye i Kampala

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mugenzi we wa Uganda, Robinah Nabbanja, bumvikana uko amashanyarazi avayo yakongerwa hamwe no kwiga uko gariyamoshi yakubakirwa umuhanda uva i Kampala ukagera i Kigali. Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, n’wa Uganda, Robinah Nabbanja Amashanyarazi ava muri Uganda yo yatangiye gukoreshwa mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh. Prof […]

todayJuly 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%