Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kent State basuye Polisi y’u Rwanda

todayJuly 18, 2023

Background
share close

Ku wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga, abanyeshuri 15 biga muri Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basuye Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ingendoshuri bagira zigamije guhuza amasomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi.

Bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, na Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Komiseri w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.

CP Munyambo yabasobanuriye amateka ya Polisi y’u Rwanda, uko yashinzwe, amashami ayigize, ibikorwa ikora ndetse n’uko ikorana n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, ibikorwa byayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibindi bitandukanye.

Bari mu Rwanda muri gahunda y’amasomo ajyanye no kwiga ibikorerwa hirya no hino ku Isi no gusobanukirwa “u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi” imwe muri gahunda y’amasomo atangirwa muri Kaminuza bigamo ya Kent State.

Gusura Polisi y’u Rwanda byari mu rwego rwo kwiga uburyo ikorana n’abaturage mu kubaka amahoro, haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Polisi y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Kent State, muri Mutarama uyu mwaka mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.

Ni amasezerano yitezweho gushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Mack Sall asanga nta terambere umuntu yageraho hirengagijwe iry’umugore

Mu kiganiro cyitabiriwe n'abakuru b'ibihugu, Perezida wa Senegal Macky Sall yavuze abagore n'abagabo bareshya kuko buri wese nta terambere yageraho hatabaye kuzuzanya hagati yabo bityo ko hakenewe imbaraga mu kongerera umugore ubushobozi. Yavuze ko abagore barenga 1/2 cy'abatuye isi bityo ko nta wavuga iterambere rya muntu hirengagijwe iterambere ry' abagore kandi ko ubwuzuzanye hagati y'abagore n'abagabo ngo ni ingenzi cyane. "Abagabo n'abagore barareshya, ni uburinganire, nta bagabo, abagore ntibashobora gutera […]

todayJuly 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%