Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, Commissioner of Police (CP) Hoong Wee Teck n’intumwa ayoboye bari ruzinduko mu Rwanda, aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye ndetse bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere Polisi z’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro ku guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego zombi za Polisi, nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize, mu gihugu cya Singapore, yo guteza imbere imikoranire mu kongera ubushobozi ndetse no gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka.
IGP Namuhoranye yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza imbaraga, ubushake n’agaciro ku bufatanye bw’inzego zombi za Polisi. Yongeyeho ko ubufatanye bwa Polisi zombi bukomoka ku murunga ukomeye washyizweho n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi wo gukorera hamwe mu bwisanzure hagamijwe inyungu zihuriweho.
Yagize ati: “Uru ruzinduko ni ikimenyetso cy’ubucuti n’imikoranire ihamye hagati y’inzego zombi mu guteza imbere ubufatanye mu guharanira ko ibihugu byacu birushaho gutekana. Ni amahirwe azadufasha gushyiraho icyerekezo n’ingamba zihamye zigamije gushimangira ubufatanye bwacu.”
IGP Namuhoranye yavuze ko kugirana ubufatanye na Polisi ya Singapore, hashingiwe cyane ku kuba ari Polisi yizewe, ikora neza kandi ikagira ubunararibonye, ndetse ikaba ifite n’ubushobozi buhagije bwo gucunga umutekano.
Ati: “Gushimangira ubufatanye ni ingenzi mu guhangana n’ibihungabanya umutekano bigenda bifata intera uko isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga. Uru ruzinduko rero ni umwanya mwiza wo gushakisha uburyo bwo gufatanyiriza hamwe guhangana n’ibihungabanya umutekano byambukiranya imipaka.”
Yagaragaje ko Polisi ya Singapore igeze ku rwego rwiza rw’imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga rufatwa nk’ikitegererezo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba ubufatanye hagati y’inzego zombi za Polisi burushaho gukomera.
Yagize ati: “Ubufatanye bukomeye kandi bwubaka buzafasha inzego za Polisi zombi kwigira hamwe no gushyiraho icyerekezo n’ingamba zinoze zo kurushaho kurindira abaturage bacu umutekano.”
Yagaragaje ko n’ubwo ibihugu byombi biherereye ku bilometero birenga 5000, bihuriye kuri byinshi bijyanye n’ingamba zo kubungabunga umutekano nko gukorana bya hafi n’abaturage mu bikorwa bya Polisi.
Ati: “Uko isi itera imbere ni nako ibyaha byiyongera, ni ngombwa ko turushaho guteza imbere ubufatanye mu guhangana nabyo by’umwihariko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Yavuze ko batewe ishema no kugirana ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, irangwa n’ubunyamwuga kandi yubakitse neza ikaba ari imwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Polisi ya Singapore.
Muri uru ruzinduko ruzamara icyumweru biteganyijwe ko azasura amashuri ya Polisi atangirwamo amahugurwa n’ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu.
Post comments (0)