Inkuru Nyamukuru

90% by’abakora ibyaha baba batarize amashuri yisumbuye – RIB

todayJuly 19, 2023

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko amadosiye y’abantu 90% bakurikiranwaho ibyaha mu Rwanda, baba bataragize amahirwe yo kwiga kugeza mu mashuri yisumbuye.

Abaturage baboneraho n’umwanya wo gutanga ibirego

Byatangarijwe mu biganiro birimo gutangwa na RIB mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, mu Mirenge y’icyaro iri kure y’ibiro bya RIB, hagamijwe gusobanurira abaturage ibyaha bihungabanya ibidukikije, no kwirinda ibindi byaha birimo n’ihohoterwa.

Ibyo ngo biterwa ahanini no kuba abantu biga kugera mu mashuri yisumbuye bagira igihe cyo gukurikirana amasomo, no kujijuka ku buryo bamenya kwirinda no kwitwararika ku byaha kurusha abatarageze mu mashuri.

Ibyaha bihungabanya ibidukikije birimo kwangiza ibyanya byakomwe, gutwika amashyamba, hakabamo n’ibyaha bikorerwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo gucukura binyuranyije n’amategeko.

Nyirimigabo avuga ko guta amashuri biri mu bituma abana bishobora mu byaha birimo n’ibyangiza ibidukikije

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa RIB mu Karere ka Muhanga, Nyirimigabo Venuste, yagaragaje ko ingaruka z’ibyo byaha birimo guta amashuri kw’abakiri bato kubera kujya mu bucukuzi butemewe bakurikiye amafaranga, bikabakururira gukora ibyaha bitandukanye birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’urugomo.

Avuga ko isesengura ry’ibyaha ryakozwe na RIB ryasanze nibura abantu 90% bakurikiranweho ibyaha mu bugenzacyaha, batageze mu mashuri yisumbuye.

Agira ati “Abantu 90% bakora ibyaha baba batarize amashuri yisumbuye, bivuze ko gucikiriza amashuri bishora abakiri bato mu byaha bakurikiye ya mafaranga, aho kwiga ngo bazakore bamaze gukura bateze imiryango yabo n’Igihugu imbere”.

Kuba Imirenge 11 igize Akarere ka Muhanga kandi igaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ngo bikurura ibyaha byangiza ibidukikije birimo kwangiza imigezi, ibiti n’ubutaka, kandi ko ibyo byaha bihanwa kugera ku gifungo kiri hejuru y’imyaka itanu.

RIB iragenda isobanura ibyaha byangiza ibidukikije n’uko byakwirindwa

Asobanura ko nko gucukura mu cyanya ntayegayezwa, bishobora gukururira uwakoze ubwo bucukuzi bwangiza guhanwa kugeza ku gifungo cy’imyaka 10, n’ihazabu ya Miliyoni hagati ya zirindwi n’icumi, ibyo bikaba ari ibihano biri hejuru abantu bakwiye kwirinda.

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyarusange, bashimiye urwego rw’ubugenzacyaha kuba rwaje kubasobanurira amategeko agendanye n’ibyaha byangiza ibidukikije, kuko hari ibyo batahaga uburemere bakaba biyemeje kwisubiraho no gukeburana aho byabaye.

Gatabazi Felicien avuga ko hari igihe abana babananira kubera kurya amafaranga yo mu birombe, ariko ababyeyi bakabahishira kuko kubageza mu butabera byaba ari nko kugambanira abana babo.

Agira ati “Ntabwo natanga umwana wanjye naba ndimo kwikora mu nda, ariko hamwe n’inzego z’ubuyobozi twafatanya kurera abo bana, nanjye umwuzukuru wanjye yatangiye kunanira, ariko ndagerageza ngo musubize ku murongo kuko akiri muto”.

Bitabiriye ari besnhi kumva ubutumwa bwa RIB

Ntwari Jean wo mu Kagari ka Ngaru, avuga ko yari azi ibyaha bikorwa byangiza ibidukikije ariko atazi ibihano, nko ku bantu batwika ibyakatsi bahinga no gutwika ibisambu.

Aira ati “Hari abantu bari bazi ko gutwika igisambu cyawe ngo hazamere ubwatsi bwiza nta kibazo byaguteza, ariko ubu uwaba afite icyo gitekerezo ni uguhita akibagirwa. Hari abaturage bajyaga bishora mu birombe nta byangombwa, ariko nabyo twamenye ko bitemewe”.

Ubucukuzi butemewe kandi usibye kuba bukururira ababukora kugwa mu byaha, harimo no kuba bukurura imfu za hato na hato aho bukorerewa, bigateza ubukene mu miryango no kubura abakomeza kuyitaho.

Ubucukuzi buri mu bituma abana bata amashuri bakajya kubukora

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umusirikare w’u Rwanda uheruka kugwa muri Santrafurika yashyinguwe mu cyubahiro

Sgt. Tabaro Eustache uherutse kwicirwa muri Santrafurika ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), yashyinguwe mu cyubahiro. Uyu muhango wo guherekeza nyakwigendera wabereye mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023. Abitabiriye uwo muhango barimo abasirikare bakuru n’abato ba RDF, izindi nzego ndetse n’abagize umuryango we, bafashe umwanya wo kumusezeraho no kumuha icyubahiro bwa nyuma. Uyu muhango wayobowe […]

todayJuly 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%