Iyahoze yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (ubu ni BPR Bank Rwanda) irahamagarira abantu bose bigeze kuyibitsamo amafaranga mbere ya tariki 31 Nyakanga 2007, kujya kuzuza amakuru basabwa kugira ngo bagire uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki.
Iyi banki ubu yabaye imwe mu zigize KCB Bank Group y’Abanya-Kenya, irabarura abahoze bayibitsamo barenga ibihumbi 400 idafite amakuru yabo yuzuye ngo ibabare nk’abanyamigabane bujuje ibisabwa.
BPR Bank ivuga ko uwafunguraga konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda akayibitsamo amafaranga hagati mu myaka ihera tariki ya 4 Kamena 1975 kugera tariki 31 Nyakanga 2007, yabaga ari umwe mu banyamigabane(ba nyiri iyo banki).
Umuntu wese, kabone n’ubwo yaba yarabikuje amafaranga yose yari afite kuri konti, ndetse n’ubwo yaba yarafunze iyo konti ye, aratumiwe mu ishami rya BPR Bank rimwegereye yitwaje indangamuntu ye, agatabo cyangwa sheki cyangwa agapapuro yahawe amaze kubitsa cyangwa kubikuza mu myaka yavuzwe.
Ku badashoboye kugera ku ishami cyangwa agashami ka BPR Bank mu Gihugu, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bashobora kuzuza amakuru basabwa basuye urubuga www.bprshareholdersregistration.rw
Umuntu waba adafite izo mpapuro zigaragaza ko yari afite konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda(BPR), agana ishami ryayo yabitsagamo baba bamuzi(bafite amazina ye) bakamwandika bundi bushya.
Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru ku wa 21 Nyakanga 2023, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yavuze ko iki gikorwa nikirangira ku itariki 16 y’ukwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka, ari bwo bazamenya uko bagenza abanyamigabane bazaba bamaze kwibaruza.
Rubagumya yagize ati “Banki ikora neza iyo beneyo bayikoresheje, bene imigabane nimugaruke mufungure konti zanyu, Abanyarwanda baze bafate imigabane yabo, noneho batubwire n’uko bifuza ko banki yabo yabafasha”.
Umuyobozi wa BPR Bank, Patience Mutesi, avuga ko amashami 154 ya BPR Bank ari hirya no hino mu Gihugu imashini za ATM, abajenti n’ikoranabuhanga bikomeje gufasha abakiriya.
Yongeraho ko mu minsi iri imbere hazajya habaho guhabwa umwenda (inguzanyo) umuntu akoresheje ikoranabuhanga hatabayeho kujya kuri banki.
Kazoza Justin watumije ibirori byo kumwimika nk’Umutware w’Abakono tariki ya 9 Nyakanga 2023, yasabye imbabazi ku makosa yakoze we na bagenzi be bitabiriye ibyo birori. Izi mbabazi yazisabye kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku bumwe bw’Abanyarwanda yateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi b’indi mitwe ya politiki no mu zindi nzego kugira ngo baganire […]
Post comments (0)