Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Gen (Rtd) Roméo Dallaire

todayAugust 16, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, yakiriye Gen (Rtd) Roméo Dallaire, washinze Dallaire Institute for Children, Peace and Security uharanira kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare, ndetse no kugarura amahoro n’umutekano.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gen (Rtd) Romeo Dallaire, wari kumwe n’umugore we Marie-Claude Michaud, gusa ntihatangajwe ibikubiye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Gen (Rtd) Dallaire.

Gen (Rtd) Roméo Dallaire washinze umuryango wa Dallaire Institute, ni we wari uyoboye Ingabo za UN zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen (Rtd) Dallaire yatangaje igitekerezo cyo gushinga umuryango wa Dallaire Institute, cyaje nyuma yo kubona uburyo abana bashowe mu bikorwa bya gisirikare n’iby’ubugizi bwa nabi, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2022 u Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira Icyicaro Gikuru cy’Umuryango Dallaire Institute for Children, Peace and Security ku mugabane wa Afurika, ubwo hasinywaga aya masezerano, Dallaire Institute yagaragaje ko u Rwanda rushobora gukoresha ubunararibonye rufite mu gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, mu kurwanya ibikorwa byo gushora abana mu gisirikare.

Umuryango Dallaire Institute for Children, Peace and Security, washinzwe mu 2007 ariko utangira gukorana n’u Rwanda kuva muri 2012.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibinyabiziga birenga 200 byafashwe bidacanye amatara

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Kanama, ryafashe ibinyabiziga 203 byakoreshaga umuhanda, abashoferi babyo badacanye amatara nk’uko biteganywa n’amategeko. Ibinyabiziga byafashwe birimo imodoka 39 n’amapikipiki 164 byafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, bidacanye amatara atandukanye arimo amatara magufi, amaremare, amatara ndanga ndetse n’amatara y’imbere mu binyabiziga ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Mu butumwa […]

todayAugust 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%