Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yashoje Imurikagurisha(Expo) rya 26 ryari rimaze ibyumweru bibiri birenga ribera i Kigali, yemeza ko rizimurwa aho risanzwe ribera i Gikondo mu gihe kiri imbere.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze
Dr Ngabitsinze avuga ko kwimura Expo ari gahunda Minisiteri ayobora (MINICOM) ifatanyijemo n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) n’izindi nzego, bitewe n’uko ngo hagenda haba hato cyane.
Ati “Iyo uhasuye ukabona uburyo amasitandi aba yegeranye, ni byiza ko umushinga wo kubaka ahantu hanini cyane umaze iminsi na wo washyirwa mu bikorwa, tuzakomeza kubikoranaho na PSF, ni ikintu tugomba gushyiramo imbaraga”.
Umukuru w’agateganyo wa PSF, Jeanne Françoise Mubiligi, avuga ko Imurikagurisha riteganya kwimukira i Gahanga hafi ya Stade y’umukino wa Cricket, kandi abantu ngo bazoroherezwa kujya bagerayo.
Mubiligi agira ati “Mu nshuro 25 zahise twagiye tubona imibare y’abaza kumurika yiyongera, uyu mwaka rero ho byabaye akarusho, abahasura bageze ku bihumbi 300 birenga, hari abamurika tutabashije kwakira kuko umwanya w’aho kubashyira usigaye ugenda utubana muto.”
PSF ivuga ko iri murikagurisha rya 26 ryitabiriwe n’abamurika baturutse mu bihugu 21 byo hirya no hino ku Isi, barimo Abaturarwanda 291 ndetse n’abaturutse mu bindi bihugu barenga 100.
Nyuma ya Expo26 abahize abandi barahembwe
PSF yashimiye abamurika baturutse muri Pakistan, ivuga ko ari cyo gihugu cyarushije ibindi kugaragaza neza ibyo bakora kandi bikenewe cyane, mu gihe abamurika bo mu Rwanda bashimiwe harimo urubuga Irembo ku mwanya wa mbere, BPR Bank ku wa kabiri na AMEKI Color ku wa gatatu.
Uwitwa Hussein uhagarariye abanya-Pakistan bamuritse ibicuruzwa, avuga ko bazanye ibigera mu bwoko burindwi, bijyanye n’ubukorikori hamwe n’ubuhinzi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko bazakora ibishoboka, Imurikagurisha ry’ubutaha rikazitabirwa n’urubyiruko rwinshi hamwe n’ibikorerwa mu Rwanda byiswe ’made in Rwanda’, bifite ubuziranenge bwuzuye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, yakiriye Gen (Rtd) Roméo Dallaire, washinze Dallaire Institute for Children, Peace and Security uharanira kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare, ndetse no kugarura amahoro n’umutekano. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gen (Rtd) Romeo Dallaire, wari kumwe n’umugore we Marie-Claude Michaud, gusa ntihatangajwe ibikubiye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Gen (Rtd) Dallaire. […]
Post comments (0)