Ku wa 10 Kanama 2023, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, rwemeje ko abagabo batatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umwana w’umukobwa bamaze kumusambanya, bakurikiranwa bafunze.
Ubushinjacyaha buvuga ko abo bagabo uko ari batatu, icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 21 Nyakanga 2023, mu masaha ya mu gitondo mu ishyamba riri mu Mudugudu wa Kanyetonga, Akagari ka Cyarubare, Umurenge wa Kabare ho mu Karere ka Kayonza.
Buvuga ko mbere yo kwica uyu mwana w’umukobwa, babanje kumusambanya, umurambo we ukaba warabonetse wambitswe ubusa.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko mu maperereza yakozwe, agaragaza ko umwe muri bo ari we wicishije nyakwigendera, kuko yahoraga ashwana n’umugore we amushinja gusambanya uwo mwana, akanakeka ko yamuteye inda bikazamuviramo kuba yabibazwa.
Mu rwego rwo gushyira umugambi we mu bikorwa, ngo yifashishije abandi bagabo babiri abaha amafaranga y’u Rwanda 65,000 kugira ngo bice uwo mwana w’umukobwa, bakaba baramwishe bamaze no kumusambanya.
Urukiko rwemeje ko abakekwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo, cyane ko Ubushinjacyaha bwarugaragarije impamvu zikomeye zituma bafungwa.
Mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Gacurabwenge Akagari ka Kigembe Umudugudu wa Buhoro, tariki 16 Kamena 2023 habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye abantu 5 barakomereka bikomeye, abandi 13 bakomereka byoroheje. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko iyo mpanuka yaturutse ku ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Byiringiro André wavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, ageze ku Kamonyi ata umukono we agonga imodoka ya ‘Coaster’ […]
Post comments (0)