Urukiko rw’ibanze rwa Muhanga rwahamije Ndababonye Jean Pierre Alias Kazehe, icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, abana 10 barohamye muri Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro.
Ndababonye wasomewe urubanza atari ku rukiko kuko byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, yaburanishijwe ku wa 08 Kanama 2023 mu Murenge wa Mushishiro ahabereye icyaha, asabirwa n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.
Ndababonye yari yatakambiye Urukiko arusaba kumuha imbabazi agasubikirwa igifungo, kuko icyaha yakekwagaho atagikoze yabigambiriye, ariko Urukiko rukaba rwanzuye ko ahanishwa gufungwa umwaka umwe no kwishyura ihazabu y’ibihumbi 500Frw.
Ndababonye yahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiiriye abana 10, icyaha yakoze ku itariki ya 17 Nyakanga 2023 ubwo yashyiraga abana 13 mu bwato agiye kubaha akazi ko kwikorera amategura hakurya ya Nyabarongo, ariko bakaza kurohama kuko ubwato bwari bwarapfumutse amazi yinjiramo.
Abo bana bose 10 muri bo bitabye Imana harokoka 3 gusa, harimo n’uwari utwaye ubwato.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko intandaro y’urupfu rw’abo bana, harimo n’uburangare bw’ababyeyi mu kudakurikirana abana babo mu byo barimo gukora.
Ni ibyagarutsweho mu nama yahuje Polisi y'u Rwanda, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) n'abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali. Ni inama yabereye kuri sitade yitiriwe Pele, i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama, yari igamije kwigira hamwe imbogamizi bahura nazo n’icyakorwa ngo impanuka zo mu muhanda zigabanuke. Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bari […]
Post comments (0)