Inkuru Nyamukuru

RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara – Perezida Kagame

todayAugust 18, 2023

Background
share close

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagejeje ku basore n’inkumi ba RDF ubwo basozaga imyitozo ihambaye yo kumasha, yavuze ko RDF itabereyeho gushoza intambara, ahubwo ibereyeho kwirinda no kurinda amahoro hano iwacu n’ahandi hose ijya.

Ni imyitozo yo kumasha yahabwaga y’Ingabo z’u Rwanda izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023 yasojwe ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023 mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wakurikiranye ibikorwa byo gusoza iyo myitozo yabwiye abayisoje ko RDF itabereyeho gushoza intambara ahubwo ibereyeho kurinda Amahoro mu Rwanda ndetse n’ahandi iba yitabajwe.

Perezida Kagame yagize ati: “RDF, ntabwo ibereyeho gushoza intambara ahubwo ibereyeho kwirinda, kurinda amahoro hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk’abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko bishingiye ku myumvire ndetse n’ubunyamwuga biranga RDF, bitagomba kugarukira ku kurinda igihugu gusa ahubwo bikwiye kujyana no ku cyubaka.

Ati: “Ndabanza mpere ku myumvire n’umwuga nka RDF, ntabwo turinda igihugu gusa, twaranacyubatse turacyubaka n’ubu turacyakomeza kucyubaka.”

Perezida Kagame yakomeje no ku kinyabupfura gikwiye kubaranga kuko arirwo rufunguza rubageza ku ntego z’inshingano zabo.

Ati: “Disipulini (Ikinyabupfura) ni urufunguzo rudufasha kugera ku ntego mu nshingano dukora zose. Disipulini ituma na ya mikoro tudafite mu buryo buhagije ajya aha ngombwa ntiyangirike.”

Yakomeje ashimangira ko kugira ikinyabupfura nabyo bidahagije ahubwo bisaba kucyubakiraho n’ubundi bumenyi butandukanye kugirango bibagirire akamaro.

Yagize ati: “Disipulini kandi nayo ntabwo ihagije ariko niyo twubakiraho; hari ukumenya, hari ukwiga bizamura bwa bushobozi, kuko ushobora kugira disipulini ariko waba udafite ubumenyi, kwiga, amahugurwa, iyo disipulini utubakiyeho ntaho ikugeza.”

Iyi myitozo kandi yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’abandi bagize Guverinoma.

Exercise Hard Punch 04/2023 ni imyitozo irangwa no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare. Iyi myitozo ikaba ikomatanyijwe, igahuza ingabo zirwanira mu kirere no ku butaka ndetse n’ingabo zidasanzwe (Special Force).

Igamije gutyaza no kongerera ubushobozi abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inzego z’Ubutabera bw’u Rwanda ziyemeje kongera imikoranire n’iza Singapore

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Singapore, yagiranye ibiganiro na mugenzi we muri icyo gihugu, Sundaresh Menon, byibanze ku mikoranire mu nzego z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda n’itsinda ayoboye, kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru, nibwo bari mu ruzinduko muri Sengapore. Dr Nteziryayo yavuze ko gukorera hamwe kw’inzego z’ubutabera bw’ibihugu byombi, ari inzira nziza yo guteza imbere ubutabera n’imibanire […]

todayAugust 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%