Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda zinatanga serivisi z’ubuvuzi

todayAugust 20, 2023

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze umuganda zitanga na serivisi z’ubuvuzi mu bikorwa bigamije ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya.

Ni ibikorwa byabaye tariki 19 Kanama 2023, bikozwe n’amatsinda atatu agizwe na batayo ya RWANBATT-3, RWANBATT-1 ndetse n’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (Rwanda Aviation Unit 11/RAU-11).

Uretse Ingabo z’u Rwanda, ni ibikorwa byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage mu gusukura ibice bitandukanye bikikije inyubako ya Njyanama ya Muniki iherereye mu Murwa Mukuru, Juba.

Umuganda kandi wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo za Sudani y’Epfo zikorera i Juba, Brig Gen Abdullah Al Mamun, Umuyobozi wa Njyanama ya Muniki Timo Wani Marcelino, Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, abanyamuryango b’Ihuriro riharanira imicungire y’imyanda, ndetse n’umuryango w’Urubyiruko ushinzwe kubungabunga Ibidukikije n’abandi batandukanye.

Nyuma y’umuganda wateranyirije hamwe abarenga 1000, itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikora ibikorwa by’ubuvuzi rifatanyije n’Umuryango SFH muri Sudani y’Epfo, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu.

Muri serivisi zahawe abaturage harimo kubasuzuma no kubavura Malariya, igikorwa kikaba cyasojwe hafashijwe abarenga 200 batuye i Muniki.

Umuyobozi w’ingabo za Rwanbatt-3, Col Bertin Mukasa Cyubahiro yagaragaje akamaro k’Umuganda nk’igisubizo u Rwanda rwishatsemo aho abaturage bahurira hamwe bagakora ibikorwa biteza imbere umuryango mugari w’Abanyarwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

CEDEAO yemeranyijwe ku gihe ntakuka cyo kohereza ingabo muri Niger

Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO watangaje ko wamaze kwemeza igihe ntakuka cyo kohereza ingabo zo kugarura ubutegetsi bwa demokarasi muri Niger, mu gihe imishyikirano yaba inaniranye burundu. CEDEAO yavuze ko itazaguma mu mishyikirano ubuziraherezo n’abakuru b’igisirikare cyahiritse ku butegetsi perezida Mohamed Bazoum. Ni nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje abakuru b’ingabo mu bihugu bigize uwo muryango bateraniye i Accra muri Ghana aho basuzumaga ibikenewe ngo bohereze ingabo muri Niger […]

todayAugust 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%