Inkuru Nyamukuru

Niger: Abahiritse ubutegetsi bazabusubiza nyuma y’imyaka itatu

todayAugust 21, 2023

Background
share close

General Abdourahamane Tchiani wafashe ubutegetsi mu gihugu cya Niger ahiritse Perezida Mohamed Bazoum, yatangaje ko azasubiza ubutegetsi abasivili nyuma y’imyaka itatu.

General Abdourahamane Tchiani, umukuru w’igisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Niger

Mu mpera za Nyakanga nibwo Igisirikare cya Niger cyahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, nyuma y’umunsi wose yatawe muri yombi n’abashinzwe kumurinda.

Gen Tchiani, yabitangaje ku cyumweru amaze guhura n’intuma z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’uburengerazuba bw’Afurikla CEDEAO.

Uwo muryango wavuze ko uzakoresha imbaragaga kugirango usubize ku butegetsi Prezida Mohamed Bazoum, ibiganiro by’amahoro biranutse binaniranye.

General Tchiani, mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ku wa Gatandatu yatangaje ko nubwo igihugu cye kitifuza intambara, kizirwanaho nigiterwa. Kuricyumweru, abashyigigikiye abahiritse ubutegetsi bakoze imyigaragambyo i Niamey mu murwa mukuru no mu mujyi wa Agadez.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Mukantabana yaganiriye na mugenzi we uhagarariye Amerika mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Eric Kneedler, uhagarariye inyungu za Amerika mu Rwanda. Amb. Eric Kneedler na Mathilde Mukantabana Ni ibiganiro byabaye ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter ya Ambasaderi Mukantabana. Ibiganiro abo bayobozi bagiranye byibanze ku nyungu z’ibihugu byombi, ndetse n’ibikwiye gukorwa mu gukomeza umubano usanzwe. Aba bayobozi bahuye mu gihe hashize iminsi […]

todayAugust 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%