Inkuru Nyamukuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group

todayAugust 21, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame, muri Village Urugwiro, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Philippe Prosper, baganira ku ngamba n’amahirwe y’iterambere ry’iki kigo.

Ibiro by’umukuru w’igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023.

Mu nama rusange ya BK Group yateranye muri Gicurasi uyu mwaka, yemerejwemo Jean Philippe Prosper nka Perezida mushya w’inama y’ubutegetsi wa BK Group PLC. Asimbuye Marc Holtzman watorewe kuyobora inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Capital Market Authority.

Mu itsinda ryari riherekeje bwana Philippe Prosper, harimo Minisitiri w’imari nigenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, ndetse na Dr Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK).

Jean Philippe Prosper akomoka muri Haiti, afite ubunararibonye mu gucunga imari z’ibigo bikomeye aho yabaye visi prezida w’Ikigega cy’imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera, International Finance Corporation.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Niger: Abahiritse ubutegetsi bazabusubiza nyuma y’imyaka itatu

General Abdourahamane Tchiani wafashe ubutegetsi mu gihugu cya Niger ahiritse Perezida Mohamed Bazoum, yatangaje ko azasubiza ubutegetsi abasivili nyuma y’imyaka itatu. General Abdourahamane Tchiani, umukuru w'igisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Niger Mu mpera za Nyakanga nibwo Igisirikare cya Niger cyahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, nyuma y’umunsi wose yatawe muri yombi n’abashinzwe kumurinda. Gen Tchiani, yabitangaje ku cyumweru amaze guhura n’intuma z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’uburengerazuba bw’Afurikla CEDEAO. Uwo muryango wavuze ko […]

todayAugust 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%