Inkuru Nyamukuru

Antoine Cardinal Kambanda ari mu bahangayikishijwe no guhenda kwa Bibiliya

todayAugust 22, 2023

Background
share close

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda, wagaragaje impungenge z’uko Bibiliya ishobora kubura ndetse ubu ikaba yaratangiye guhenda, bitewe n’uko yatakaje abaterankunga.

Antoine Cardinal Kambanda ahangayikishijwe no guhenda kwa Bibiliya

Kuva mu myaka ya 1977 Abanyarwanda ngo bari basanzwe bafite abaterankunga babatangira amafaranga yo kwandika Bibiliya mu Kinyarwanda, kujya kuyicapira mu Bushinwa, Brazil na Koreya ndetse no kuyizana mu Gihugu.

Amafaranga buri muntu wifuza Bibiliya yatangaga mu kuyigura ngo ntabwo yarengaga 20% y’igiciro cyayo, ariko nyuma yo kwifata kw’abaterankunga, Bibiliya yagurwaga Amafaranga y’u Rwanda 4,000 ubu iragura 8,000Frw.

Umuryango BSR uvuga ko abaterankunga ubu bamaze kugabanuka ku rugero rwa 87%, ukaba watangiye ubukangurambaga bwo gusaba abayoboke b’amatorero ya gikristo na Kiliziya Gatolika, kwitanga uko buri muntu ashoboye kugira ngo Bibiliya itazabura.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Viateur Ruzibiza agira ati “Iyo umuntu aguze Bibiliya ku madolari 7.5 (8,000Frw) ni umusanzu ungana na 20%, hari undi muntu uba wagutangiye 80% y’igiciro cyayo”.

Ati “Iyo bigenda bigabanuka kuva kuri 80% rero bizasaba ko umuturage yitangira 100%, biraza kuba ari mu madolari 100$, 80$,50$,… Wakwibaza niba tuzaba dufite ubushobozi bw’uko umukristo wacu yajya agurisha ihene 2 kugira ngo abashe kugura Bibiliya!”

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, avuga ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bishakemo ubushobozi bwo kwishakira Bibiliya, kuko abaterankunga ngo hari ibindi bari bagamije.

Ati “Bibiliya urebye uko yanditse yagurwa nk’ibihumbi 70Frw, ariko ubu hari iz’ibihumbi birindwi, umunani, icyenda,…kubera izo nkunga zo kuyivana mu icapiro no kugira ngo itugereho, ariko turashaka ko n’icyo giciro cyamanuka kugira ngo abakene barimo abagororwa dushobore kubona izo tubaha”.

Umuryango wa Bibiliya uvuga ko ubukangurambaga watangiye bwo gushaka abaterankunga, buzakorwa mu mpande no mu nzego zitandukanye, haba mu bigo bicuruza, iby’itumanaho, ubifashijwemo n’Itangazamakuru hamwe n’imbuga nkoranyambaga.

Uwifuza kugira icyo atanga ashyigikira Bibiliya yanyuza inkunga ye kuri telefone +250788304142, 051766 (MoMo Pay Code) na Konti muri BK 100007836044, byose byanditse ku mazina ya Société Biblique du Rwanda, cyangwa Bible Society of Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ishyamba rya Nyungwe ryibasiwe n’inkongi

Hegitari 15 z’ishyamba rya Nyungwe ku gice giherereye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, zibasiwe n’inkongi y’umuriro. Umuriro umze kwangiza Hegitari 15 Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yafashe iri shyamba mu masaha y’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, bahita batangira kuyizimya ariko kugeza ubu umuriro uracyakomeje kuryangiza, kuko batarabasha kuwuzimya burundu. Visi Meya Munyemanzi […]

todayAugust 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%