Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakebuye abahugira mu masengesho ntibakore ngo biteze imbere

todayAugust 23, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaburiye urubyiruko ruhugira mu masengesho aho gukora ngo bivane mu bukene. Yabasabye gukora bakagira uruhare mu iterambere ryabo badategereje ubibakorera cyangwa ngo bumve ko hari izindi mbaraga bakwiye kwizera zizabibakorera.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu Ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nka YouthConnekt Rwanda, ryizihije kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, Isabukuru y’imyaka 10 rimaze ribayeho.

Yagize ati “Naje kumenya ko urubyiruko nkamwe bagera ku bihumbi bafashe inzira, kandi ngo ni ibintu bibaho buri gihe, iyo mbimenya kare mba narabihagaritse. Mugafata iya mbere mukazinduka, mukamara iminsi itatu mugenda n’amaguru ngo mugiye ahantu habonekewe ariko hajyanye n’ubukene!”

Ati: “Noneho mugeze aho kuramya ubukene, jye nagira ngo iyo musenga muba musaba ibyabateza imbere mukava mu bukene, nta muntu waramya ubukene ntibibaho! Ntimuzasubire, ababikoze bakoze ishyano!”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ninongera kubyumva nzazana amakamyo mbashyiremo bose ngende mbafungire ahantu, nzabarekura ari uko ubwo bukene bw’ibitekerezo bwabavuyemo!”

Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko kwibaza impamvu mu Rwanda cyangwa muri Afurika muri rusange, abantu babaswe n’ubukene no guhora bategereje gutungwa n’abandi.

Asaba uruhare rwa buri muntu, kugira ngo narushyira hamwe n’urw’abandi bashobore kugera ku iterambere ryagutse.

Uru rubyiruko rugera ku 2000 rwateraniye mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo, rwarimo ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda witwa Cpt Michael Nsengiyumva w’imyaka 29 y’amavuko.

Habayeho n’umwanya w’ibibazo no kungurana ibitekerezo

Cpt Nsengiyumva asaba urubyiruko bagenzi be gutanga imbaraga zabo mu gihe bakizifite bakarinda ubusugire bw’Igihugu, cyane ko ari na bo benshi mu Gihugu (bagera kuri 65%).

Ati “Kuba abari hano ndetse n’abandi mwumva ko mwakwambara uyu mwambaro (wa gisirikare) birashoboka ntimugire ubwoba, ndetse amarembo ni magari”.

Perezida Kagame avuga ko umwuga w’Igisirikare abantu bose bawujyamo kuko ngo atari ibijyanye no kurasa cyangwa kuraswa gusa, ndetse ko n’abafite ubumuga bawujyamo mu gihe hari ibindi bashoboye gukora.

Umwe mu bafite ubumuga yakoresheje ururimi rw’amarenga, asaba ko abafite ubumuga bakwemererwa kujya mu gisirikare

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Maj Gen Albert Murasira muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Byinshi ku mpinduka muri Guverinoma)

Mu mpinduka zabaye mu bagize Guverinoma ku itariki 22 Kanama 2023, Maj Gen Albert Murasira yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA. Maj Gen Albert Murasira Maj. Gen Albert Murasira yahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), nyuma y’uko mu myaka ishize yari ayoboye Minisiteri y’Ingabo, umwanya yavuyeho ku itariki 7 Kamena 2023 asimbuwe na Minisitiri mushya w’iyo Minisiteri, Juvenal Marizamunda. Maj Gen Murasira agizwe Minisitiri wa MINEMA asimbuye […]

todayAugust 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%