Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye Intore zisoje Itorero guharanira kwigira no guteza imbere Igihugu

todayAugust 25, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023 yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 ry’urubyiruko 412 bari bamaze iminsi 43 mu Itorero i Nkumba, abasaba guharanira icyateza imbere Igihugu cyabo ndetse na bo ubwabo bagaharanira kwigira.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze i Nkumba

Perezida Kagame yabwiye izi Ntore ko ibyo batojwe ari ubumenyi buzazifasha kugera kuri byinshi birimo gukora ubwabo bakiteza imbere ndetse bagateza imbere n’Igihugu cyabo.

Ati “ Kuza hano rero ni nk’umugezi uvomamo, hano mwaje kuvoma ibitekerezo byubaka Igihugu cyanyu, mwaje kuvoma umuco wo kugira icyo Gihugu icyanyu, ndetse mwaje kuvoma n’uburyo ushobora kurinda icyo Gihugu cyawe, ni yo mpamvu mwambaye iyo myambaro ni byo mwatwerekaga hano imbere mu kanya gashize n’ubundi bumenyi mwatweretse byerekana ukuntu babahaye umusogongero wo kurinda Igihugu”.

Perezida Kagame yabwiye Intore z’urubyiruko ko ibyo bigishijwe ari ibibategura kuzakora neza imirirmo itandukanye bazajya bakora hirya no hino n’amasomo atandukanye bazakomeza kwiga.

Perezida Kagame yabasobanuriye uburyo bashobora gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe zikabafasha kuba abantu buzuye bazi icyo bashobora gukorera igihugu cyabo.

Ati “Aya mahugurwa abafasha kubihuza mukaba wa munyarwanda wuzuye uzi icyo ashobora gukorera igihugu cye kuko iyo ukorera igihugu cyawe uba wikorera, ukaba uri wa munyarwanda ushobora kurinda igihugu cye cyane cyane bihereye ku mateka y’umwihariko igihugu cyacu cyanyuzemo”.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko ayo mateka abibutsa ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo havemo uburyo bushobora kurinda ibyo bikorwa bigamije kurinda igihugu kugira ngo gikomeze gutera imbere.

Izi ntore zibukijwe na Perezida Kagame ko ntawe udashaka iterambere akaba ariyo mpamvu bagomba kujya bareba banasuzuma impamvu umugabane w’Afurika ari nawo u Rwanda ruherereyemo ukiri inyuma mu iterambere.

Perezida Kagame yinibukije bamwe muri izi ntore zijya kwiga hanze zikabasha kugera ku iterambere ko zikwiye kujya ziterekereza igihugu cyabo kuko aribwo butore nyabwo bwo gukunda igihugu.

Mu byo izi ntore zigomba kwirinda ni ibitekerezo byo guhora bumva ko bagomba gufashwa uruhare rw’umunyarwanda rukaba ruto ugereranyije n’ibyakozwe mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu yabasabye gukora cyane bakirinda ibyababuza amahirwe yo gutera imbere ndetse bakajya bibanda ku bikorwa by’iterambere ry’igihugu cyabo.

Urubyiruko 412 ni rwo rwasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 rwigishijwe amasomo atandukanye. Ayo masomo ni ukububakamo indangagaciro, kirazira na kiraziririzwa by’umuco nyarwanda no kurangwa n’umuco w’ubutore, kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima, kuba abaranga b’u Rwanda, barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino. Hari kandi gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no kurinda ibyagezweho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uganda: Perezida Museveni yaciye imyenda ya caguwa

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yaciye imyenda ya caguwa mu gihugu, avuga ko izitira iterambere ry’inganda z’imyenda kandi ko iyo myenda yambawe n’abantu bo mu burengerazuba bw’isi bitabye Imana. Nk’uko bimeze mu bihugu hafi ya byose by’Afurika, Uganda yatumizaga imyenda myinshi ya caguwa, usanga ikundwa n'abantu benshi kubera ko ihendutse. Ariko abakora imyenda mu gihugu, binubira ko imyenda ishaje yuzuye ku masoko, bigatuma ubushobozi bw’inganda za Uganda bwo gukora imyenda, […]

todayAugust 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%