Inkuru Nyamukuru

Abateguriye amafunguro abitabiriye YouthConnekt bagomba gukurikiranwa – Perezida Kagame

todayAugust 25, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, yavuze ko hari amakuru aherutse kumenyekana ko urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt, rwariye ibiryo bikabatera hafi ya bose uburwayi, bityo ko ababiteguye bagomba guhanwa.

Perezida Kagame aganira n’urubyiruko rwari mu itorero Indangamirwa

Ibi yabitangaje ubwo yabazaga abitabiriye itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 uburyo baryaga, ndetse n’ibyo banywaga kugira ngo yumve ko nta kibazo bahuye nacyo mu mirire, mu gihe bamaze mu itorero.

Ati “Ejobundi numvise ko ubwo twahuraga muri YouthConnekt, umubare munini w’abariye amafunguro babateguriye barwaye, ibyo bibaho bite mu Rwanda rwacu dushaka gukora ibintu binoze, abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?”

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, yavuze ko ayo makuru bayamenye ariko ko byaturutse ku burangare bwo kudashyiraho uburyo ibyo biryo bitegurwamo, kugeza bigeze ku bo byateguriwe.

Ati “Twarabimenye ko urubyiruko rwinshi rwarwaye, twarabikurikiranye, ni amakosa ubundi ntibyari bikwiye, twagombaga gushyiraho uburyo bwo kubikurikirana kuva bitegurwa kugeza bijyanwa guhabwa urubyiruko. Twararangaye urubyiruko ntirwagombaga guhabwa ibiryo birutera ibibazo”.

Perezida Kagame avuga ko bidakwiye ko habaho ibintu nk’ibyo by’uburangare haba mu burere, mu myifatire no mu mikorere.

Ati “Abo bantu babikoze ntabwo aribwo bwa mbere, ndashaka ko bikurikiranwa, bagomba guhanwa abagaburiye abantu ibintu nk’ibyo”.

Perezida Kagame avuga ko ibi bibaye kenshi kandi abayobozi basaga nk’ababyihanganira, ariko ko bidakwiye, yasabye urubyiruko gukura rwumva ko ibintu bigomba gukorwa mu buryo bunoze, bikoranwe isuku kuko umwanda ntaho uhuriye n’ubukene.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye Intore zisoje Itorero guharanira kwigira no guteza imbere Igihugu

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023 yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 ry’urubyiruko 412 bari bamaze iminsi 43 mu Itorero i Nkumba, abasaba guharanira icyateza imbere Igihugu cyabo ndetse na bo ubwabo bagaharanira kwigira. Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze i Nkumba Perezida Kagame yabwiye izi Ntore ko ibyo batojwe ari ubumenyi buzazifasha kugera kuri byinshi birimo gukora ubwabo bakiteza imbere ndetse bagateza imbere n’Igihugu […]

todayAugust 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%