Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimye ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda

todayAugust 26, 2023

Background
share close

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (CGS), Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF), ku cyicaro gikuru cyazo giherere mu mujyi wa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, ashima uruhare rwazo mu kurwanya iterabwoba.

Ni uruzinduko yakoze ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, akaba yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye mu gisirikare cya Mozambique barimo Maj Gen Messias André Niposso, Umugenzuzi Mukuru mu ngabo za Mozambique (FADM), Maj Gen Tiago Alberto Nampele, Brig Gen Ricardo Makuvele ukuriye urwego rw’ubutasi ndetse na Brig Gen Chongo Vidigal, ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado n’abandi basirikare bakuru.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko, kwari ukwakira itsinda rishya ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziheruka koherezwa muri Mozambique, mu bikorwa byo gukomeza kubumbatira umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse no kuganira ku bikorwa bihuriweho n’impande zombi kugeza ubu.

CGS Mangrasse yakiriwe n’umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Alexis Kagame, amusobanurira byimbitse ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF), mu bice zishinzwe gucungira umutekano, by’umwihariko umujyi wa Mocimboa da Praia, uturere twa Palma na Ancuabe.

Ku ruhande rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda, hari abandi bayobozi barimo ukuriye ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda, uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri Mozambique ndetse n’Umuhuzabikorwa w’urwego rw’ubutasi (NISS) n’abandi bayobozi muri RSF.

CGS Joaquim Mangrasse, yashimye ibikorwa byiza byakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi ngabo, mu kurwanya iterabwoba ryari ryarazahaje amajyaruguru ya Mozambique, ndetse uyu munsi abaturage bakaba batekanye, baratangiye no gusubiza mu bikorwa byabo by’ubuzima bwa buri munsi.

Ku wa 31 Nyakanga 2023, nibwo abasirikare n’abapolisi 2000 bahagurutse i Kigali bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame, bagiye gusimbura bagenzi babo barenga 2000 bari bamaze igihe mu Ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare mu Ntara ya Cabo Delgado ku wa 9 Nyakanga 2021, mu butumwa bwo gufatanya n’ingabo za Leta y’icyo gihugu, mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu mezi abiri abarenga ibihumbi 117 bakoze ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Mu mezi abiri ashize, abantu 117,347 bakoze ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, kuva Polisi y’u Rwanda ishyizeho ingamba zo gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abari barabujijwe amahirwe n’icyorezo cya Covid-19. Ni gahunda yatangijwe ku itariki ya 12 Kamena, uyu mwaka, aho umubare w’abari baramaze kwiyandikisha wageraga ku 251,310, basabwaga gutegereza kugeza mu kwezi kwa Kamena 2024. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko igikorwa cyo […]

todayAugust 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%