Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abantu 103 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga binyuranyije n’amategeko

todayAugust 28, 2023

Background
share close

Abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52, mu ijoro rishyira iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023, aho Polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga binyuranyije n’amategeko

Uwo muturage wakiriye abo bantu, ngo yari yubatse ihema imbere mu gipangu cy’urugo rwe, bimenyekana ko basenga mu buryo butazwi, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Kigali Today ivugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje ayo makuru.

Agira ati “Basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntabwo bigeze babimenyesha ubuyobozi, kandi igihe cyose ugiye gukora ikoraniro ugomba kubimenyesha ubuyobozi, urabisaba ukemererwa ukabona kubikora. Twabimenye duhawe amakuru n’abaturage, ubu bari ku biro by’Akagari ka Rwambogo aho barimo kuganira n’ubuyobozi, barimo kwigishwa”.

Ntihigeze hamenyekana idini ry’abo baturage, gusa bavuga ko ngo ari Abera b’Imana, nk’uko SP Mwiseneza akomeza kubivuga.

Ibyo bagenderaho mu myemerere yabo

Ngo abo baturage bari bagizwe n’ibitsina byombi (abagore n’abagabo), ni abaturutse mu turere 13, turimo dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru, aritwo Musanze, Gakenke na Rulindo.

Mu butumwa bwa Polisi, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati “Gusenga ntibibujijwe, ariko igihe cyose ushatse gukora amateraniro ugomba kubisaba ubuyobozi bw’ibanze bw’aho ugiye kuyakorera, ukabwandikira ukabumenyesha, ukandikira n’izindi nzego bakakwemerera ugakora amateraniro yawe mu buryo busesuye, mu buryo butuje, byaba na ngombwa inzego z’umutekano zikanagucungira umutekano kugira ngo utagira ikibazo”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RURA ntizongera gutanga amasoko yo gutwara abantu mu modoka rusange

Mu kiganiro Urubaga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, cyagarutse ku bibazo bikigaragara mu gutwara abagenzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cy’uko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa gusa, Umujyi wa Kigali ukaba ariwo utanga isoko. Amasoko ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange azajya atangawa n’imijyi zikoreramo Eng Uwase yavuze ko RURA ariyo yatangaga uruhushya, ikanatanga n’amasoko […]

todayAugust 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%