Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, akagari ka Nkusi, hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu.
Ni ibikorwa byatangijwe n’umuganda wo gucukura ibyobo bifata amazi y’imvura yasenyeraga abaturage mu muganda wahurije hamwe urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Gasabo n’abaturage batuye mu kagari ka Nkusi.
Kubana Richard, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Minisitiri y’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko ibikorwa byatangijwe n’uru rubyiruko bigaragaza umusanzu urubyiruko rugira mu kubaka igihugu.
Yagize ati: “Ibi bikorwa byatangijwe uyu munsi bitwibutsa ko twe urubyiruko ko dufite inshingano zo gukorera no gukunda igihugu cyacu kandi bikagaragaza ubushake urubyiruko rufite mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko dufatanya n’abaturage dukora ibikorwa by’iterambere.”
Yakomeje avuga ko muri uku kwezi hazakorwa ibikorwa bitadukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Yagize ati: “Muri uku kwezi mu gihugu hose urubyiruko rw’abakorerabushake ruzakora ibikorwa bitandukamye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo kurwanya isuri, kubakira abatishoboye ubwiherero, gukurungira amazu y’abatishoboye, kugira uruhare mu gihembwe cy’ihinga batera ifumbire ndetse banarwanya isuri.”
Yongeyeho ko bazagira uruhare mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bigisha abaturage uko bakoresha neza umuhanda hirindwa impanuka zihitana ubuzima bw’abantu n’iyangirika ry’ibikorwaremezo.
Nyirabasirimu Emima, umwe mu baturage batuye mu kagari ka Nkusi yashimye ibikorwa bakorewe n’uru rubyiruko.
Yagize Ati: “Twishimiye ibi byobo bifata amazi y’imvura uru rubyiruko rwacukuye kuko amazi yajyaga adutera akadusenyera amazu kandi akangiza ibikorwa remezo nk’imihanda, imiyoboro y’amazi n’ibindi. Natwe tugiye gushyiraho akacu dufatanyije narwo duharanire imibereho myiza y’umuturage.”
Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage yacyeje ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorera bushake.
Yagize ati: “Ibikorwa byanyu birivugira bisobanuye ko igihugu kidafite urubyiruko rufite intego ntaho cyagera. Ni ishema ku gihugu kuba gifite urubyiruko nkamwe rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Yakomeje asaba urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko birugiraho ingaruka mbi ahubwo bakihatira gukora ibibateza imbere.
Ati: “Nta cyiza kiba mu biyobyabwenge uretse kwangiza ubuzima ni yo mpamvu mukwiye gufata iyambere mu kabirwanya aho muri hose kuko byangiza urubyiruko nkamwe kandi ari mwe mbaraga z’ejo hazaza h’igihugu.”
Yasoje asaba urwo rubyiruko gufatanya n’abaturage barinda ibyagezweho, bakumira icyaha kitaraba kandi bakanatangira amakuru ku gihe.
Post comments (0)