Intumwa zigizwe n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bagera kuri 20 baturutse mu ishuri rya gisirikare rya Zambia Defence Services Command and College College, bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda.
Izi ntumwa zasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukwakira 2023, aho zari ziyobowe na Col CM Munachilemba.
Ku cyicaro cya RDF, bakiriwe n’Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabasobanuriye byimbitse ku miterere ya RDF, Uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu, ibikorwa byayo bigamije gushyira hamwe ndetse n’urugendo rwayiganishije ku mpinduka.
Col CM Munachilemba yashimangiye ko urugendo rwabo mu Rwanda rugamije guha abanyeshuri uburambe bufatika ku mu byo biga ndetse bakabasha no kubigereranya n’ibindi bihugu.
Yakomeje avuga ko mu gihe ibikorwa byabo byibanda ku mahoro mu karere muri Afurika, ariko icyo bo biteze muri uru ruzinduko ari inyungu ahanini bazigira ku bunararibonye bw’u Rwanda ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Aba banyeshuri n’abayobozi babo muri uru ruzinduko, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse n’Ingoro y’amateka yo guhagarika jenocide iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko y’U Rwanda.
Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, akagari ka Nkusi, hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu. Ni ibikorwa byatangijwe n’umuganda wo gucukura ibyobo bifata amazi y’imvura yasenyeraga abaturage mu muganda wahurije hamwe urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Gasabo n’abaturage batuye mu kagari ka Nkusi. Kubana Richard, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Minisitiri y'Ubutegetsi bw'igihugu yavuze ko ibikorwa byatangijwe n’uru rubyiruko bigaragaza […]
Post comments (0)