Inkuru Nyamukuru

Producer Li John watinyuwe kuririmba na Jay Polly yasohoye indirimbo yise ‘Ndagukunda’

todayOctober 5, 2023

Background
share close

Producer Li John, umenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, nyuma yo kwinjira mu ruhando rw’abahanzi mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndagutinya’, yiyemeza kugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Producer Li John

Iradukunda Jean Aimé, wahisemo kuvanga ubuhanzi, kwandika no gutunganya indirimbo, kuva yashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Imbunda’, arakataje mu gukora ibihangano byinshi ndetse no kugeza umuziki we ku ruhando mpuzamahanga.

Producer Li John, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, yavuze ko yatangiye kuririmba akiri muto ndetse aza no kujya muri korali, mbere y’uko ayoboka iyo gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi.

Ati “Natangiye kuririmba nkiri muto kuko narabikundaga, nza kujya no muri korali nyuma ngira umuhate wo kwinjira muri production, kugira ngo nzabashe kujya nikorera indirimbo zanjye.”

Uyu musore wakundaga injyana ya rap, yaje guhishura ko nyakwigendera Jay Polly, ari we wamuteye imbaraga zo gutangira kumva ko yaririmba kandi akabigeza ku rundi rwego, ubwo bakoranaga indirimbo bise ‘Uramfite’.

Ati “Jay Polly ni we wambwiye rimwe turi muri studio ko ashaka umuntu umushyiriramo inyikirizo, ndirimbye akantu arambwira ngo uziko wabikora, ni uko bihera aho.”

Producer Li John akorera muri Studio yitwa StoryKast Studio, kugeza ubu amaze kugira Indirimbo zitandukanye zirimo ‘Pole’ yakoranye na Papa Cyangwe, ‘Ready now’ yakoranye na Marina ndetse na Afrique.

Hari kandi na Ndagutinya yashyize hanze ndetse akavuga ko anafitiye abakunzi be izindi ndirimbo nyinshi mu bubiko, kuko uyu mwaka wa 2023 ugomba kurangira ashyize hanze ibindi bihangano.

Agaruka kuri iyi ndirimbo ye nshya yise Ndagutinya, yavuze ko yayanditse ashingiye ku kuba hari abahungu usanga batinya abakobwa.

Ati “Iyi ndirimbo ivuga ukuntu umusore ashobora kubona umukobwa ukumva aramukunze cyane ,ariko agatinya kuzagira icyo amubwira.”

Uyu musore yagarutse no kuba ahuza ubuhanzi no gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, avuga ko ari ibintu bishoboka gukorera abandi bahanzi nawe akikorera cyane ko byose bituruka mu mpano z’umuntu.

Li John watangiye kwigaragaza cyane mu gutunganya umuziki Ari mu nzu ya The Mane Music ya Bad Rama, ni umwe mu bafite ubuhanga muri uyu mwuga, yagaragarije mu ndirimbo yagiye akora kandi zigakundwa, zirimo ‘Kamwe’ ya Julien Bimjizzo na All stars, ‘Log Out’ ya Marina ndetse n’izindi nyinshi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’u Buyapani byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ikoranabuhanga mu bwikorezi

Umujyi wa Kigali ugiye kubona ikoranabuhanga rishya mu gutwara abantu n’ibintu, mu rwego rwo koroshya uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi rusange, binyuze mu bufatanye bwashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, hamwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima na Minako Shiotsuka, uhagarariye ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cy’u Buyapani (JICA), nib o bashyize umukono ku ayo masezerano. Aya yashyizweho umukono kuri […]

todayOctober 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%