Inkuru Nyamukuru

Ikiganiro Dunda Show cya Kt Radio gihataniye igihembo muri Karisimbi Entertainment Awards

todayNovember 13, 2023

Background
share close

Ikiganiro ‘Dunda Show’ cya Kt Radio gikunzwe na benshi mu Rwanda kiri mu bihataniye ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2023 bizatangwa mu mpera z’Ugushyingo.

Ikiganiro Dunda Show gihataniye igihembo cya Kalisimbi Entertainment Awards

Tariki ya 8 Ugushyingo nibwo hatangiye amatora azarangira saa sita z’ijoro ku ya 30 Ugushyingo 2023, nk’uko ubuyobozi bwa Karisimbi Entertainment Awards babitangaje.

Ikiganiro Dunda Show gisanzwe gikorwa na Kasirye Martin bazi ku izina rya MC Tino buri munsi kuva saa 15h00 kugeza saa 18h30, gihataniye igihembo cya ‘Best Entertaining Radio Show of the Year’. Abifuza gutora ikiganiro Dunda Show bazanyura ku *727*50*1*8*292#

Ni mugihe MC Tino na we ahatanye muri ibi bihembo mu cyiciro cya ‘Night Club MC of the Year’. Uwifuza kumutora azanyura kuri *727*50*1*8*181#.

Umunyamakuru Mc Tino usanzwe ukora ikiganiro Dunda Show nawe ahatanye icya MC mwiza

Ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2023, biri mu byiciro bitandukanye birimo abahanzi bahataniye ibihembo haba abo mu Rwanda no mu Karere, aba Dj, aba MC, abakora Karaoke, abajyanama b’abahanzi n’ibindi.

Utora asabwa gutora umuhanzi cyangwa ikindi cyamamare yifuza guha amahirwe yatuma ayobora abandi mu majwi. Uretse kandi amajwi y’abatora kuri internet agize 60% hazarebwa n’amajwi y’akanama nkemurampaka azaba afite 40%.

Byitezwe ko abazahiga abandi muri Karisimbi Entertainment Awards 2023 bazashyikirizwa ibihembo mu birori bizaba mu kwezi gutaha, amatariki nyirizina akazatangazwa nyuma y’amatora.

Mugisha Emmanuel, Umuyobozi wa Karisimbi Event aganira na KT Radio yavuze ko mu minsi ya vuba bazatangaza aho ibi bihembo bizatangirwa ndetse n’abazasusurutsa abazabyitabira.

Wifuza gutora ikiganiro Dunda Show ndetse na MC Tino, ukanareba ibyiciro bihatanirwa n’abahanzi bahatanye wanyura kuri https://watch.rw/voting/karisimbi-entertainment-award-2023

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC: Abantu 19 baguye mu gitero cy’abarwanyi ba ADF

Abantu 19 baguye mu gitero cy'abarwanyi biyitirira idini ya Islamu, ADF, cyagabwe ku cyumweru mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokrasi ya Congo. Muri iki gitero aba barwanyi bagabye cyahitanye aba baturage bakoresheje bimwe mu bikoresho gakondo birimo imihoro, gusa hari n'ababashije guhunda ariko bivugwa ko bashobora kuba bararohamye mu ruzi rwa Lamia ubwo bageragezaga guhungira muri Uganda. Umuyobozi w’ishyirahamwe ridaharanira inyungu za politike, Maurice Mabele Musaidi, yabwiye ibiro ntaramakuru by'abongereza, […]

todayNovember 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%