Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwamaganye icyemezo cy’urukiko ku kwakira abimukira

todayNovember 15, 2023

Background
share close
Yolande Makoro, Umuvugizi wa Guverinoma

Umwanzuro uru rukiko rwatangaje uyu munsi, uvuga ko kohereza aba bimukira mu Rwanda bitubahirije amategeko.

Urukiko kandi rwavuze ko abimukira baramutse boherejwe mu Rwanda nta mutekano wizewe baba bafite.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rubabajwe no kumva uru rukiko ruvuga ko abimukira baramutse baje mu Rwanda bataba bafite umutekano.

Yagize ati: “U Rwanda n’ubwongereza bamaze igihe bakorana bya hafi kuri iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ndetse hanateguwe uburyo burambye bakwakirwa mu muryango nyarwanda mu gihe baba bageze mu gihugu.”

Yunzemo agira ati: “u Rwanda ni igihugu cyubahiriza amategeko mpuzamahanga. Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (UNHCR) ndetse n’indi miryango mpuzamahanga bashima ko u Rwanda rwita ku mpunzi mu buryo bw’intangarugero.

Umuvugizi wa Guverinoma yakomeje avuga ko u Rwanda rutazahwema kwita ku kiremwamuntu aho cyaba kiri hose cyane cyane mu gihe gikeneye ubutabazi, anongeraho ko u Rwanda rudateze kubitezukaho.

Abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda ni abageze mu gihugu cy’U Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Si ubwa mbere u Rwanda rwaba rwakiriye abimukira kuko kuva mu mwaka wa 2019, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye.

Abagize Urukiko rw’ikirenga rw’ U Bwongereza

Muri iyi mikoranire, u Rwanda rumaze kwakira abimukira 1500 bavuye muri Libiya mu gihe abasaga 900 muri bo bamaze kubona ibihugu bibakira.

U Rwanda kugeza ubu rutuwe n’impunzi zisaga ibihumbi 130, inyinshi zikaba ari izituruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwategetse ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwategetse ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rwemeje ko kubera impamvu zikomeye zituma CG (Rtd) Gasana, akekwaho ibyaha yakurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30, kugira ngo iperereza rikomeze. Urukiko rusanga kuba CG (Rtd) Gasana yarabaye umusirikare ukomeye akabona n’ipeti risumba ayandi muri Polisi y’Igihugu, hari impungenge ko arekuwe yabangamira iperereza kubera […]

todayNovember 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%