Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo, abapolisi 20 bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi, basoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’ibanze ajyanye no guhangana n’ibyahungabanya umutekano hifashishijwe inzira zo mu mazi (Basic Course on Coast Guard Functions).
Ni amahugurwa yari amaze ukwezi, mu Karere ka Rubavu, atangwa n’itsinda ry’abarimu bo mu gihugu cy’u Butaliyani bo mu mutwe ushinzwe gucunga umutekano w’ibiyaga n’ibyambu, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, asoza aya mahugurwa, yavuze ko amahugurwa ari mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere, ashimira ubufatanye busanzwe buri hagati ya Carabinieri na Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati: “Nk’uko bisanzwe inshingano za Polisi y’u Rwanda ni ugucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, bityo rero ihora yongerera ubumenyi abapolisi mu byiciro byose kugira ngo irusheho kuzuza inshingano zayo neza, haba ku butaka, mu mazi no mu kirere.
Turashimira Carabinieri n’itsinda ry’abarimu bamaze ukwezi bahugura abapolisi bo mu ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi. Ni bimwe mu byubaka ubushobozi bw’abapolisi bigatuma barushaho gukora kinyamwuga no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.”
Yakomeje ashimira abahuguwe umurava na disipuline bagaragaje mu gihe bamaze mu masomo, aboneraho no kubasaba kuzakomeza kwiyibutsa ibyo bize kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo umunsi ku munsi.
Vincenzo Cascio uhagarariye abarimu batanze amahugurwa, yishimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda agaruka kuri amwe mu masomo batanze n’umusaruro yitezweho.
Ati: “Mu gihe cy’ukwezi bamaze mu mahugurwa, bize amasomo atandukanye agamije kubongerera ubumenyi mu kubungabunga umutekano wo mu mazi arimo; kurinda ibiyaga n’ibyambu, gushakisha no kurohora abarohamye, kurinda ibidukikije no gukora iperereza ku mpanuka zibera mu mazi, ibyo byose bigakorwa mu gihe gito kugira ngo abari mu kaga babashe gutabarwa bataratakaza ubuzima.”
Abahuguwe bagaragaje ubumenyi bungukiye mu mahugurwa bakora imyitozo yo kurohora abantu byihuse, mu gihe haba hari impanuka ibereye mu mazi ndetse no gukora iperereza ku cyateye impanuka.
Yolande Makoro, Umuvugizi wa Guverinoma Umwanzuro uru rukiko rwatangaje uyu munsi, uvuga ko kohereza aba bimukira mu Rwanda bitubahirije amategeko. Urukiko kandi rwavuze ko abimukira baramutse boherejwe mu Rwanda nta mutekano wizewe baba bafite. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rubabajwe no kumva uru rukiko ruvuga ko abimukira baramutse baje mu Rwanda bataba bafite umutekano. Yagize ati: “U Rwanda n’ubwongereza bamaze igihe bakorana bya hafi […]
Post comments (0)