Abaturage bambuwe amafaranga bagenewe na Leta ku ngurane ijyanye n’ibyangijwe mu kubaka umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko batewe igihombo no kwamburwa nyuma y’imyaka hafi itatu bamaze barakuwe mu byabo.
Ni nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza ayo mafaranga y’ingurane, ijyanye n’ibyangijwe mu mwaka wa 2021-2022.
Mu kumenya uko abo baturage babayeho, Kigali Today yaganiriye na bamwe muri bo, bavuga bimwe mu bihombo batewe no kuba batarahabwa ingurane ku byabo byangijwe, birimo kuba badashobora kubona ubushobozi bwo kugura ikibanza bagombaga kugura icyo gihe iyo bishyura, bakavuga ko ibintu bigenda bihenda umunsi ku wundi.
Bavuga ko ngo abashinzwe iby’ingurane, baza bwa mbere babanje gupima mu masambu no mu bikorwa byabo aho umuhanda uzanyura, ku nshuro ya kabiri ngo bazanye impapuro zanditseho imyirondoro y’abazimurwa n’ibizangizwa, basabwa gusinyira amafaranga agenewe ingurane z’ibizangizwa.
Ayo mafaranga ngo uburyo yagenwe ntabwo bigeze bamenyeshwa, gusa ngo ntibigeze babitindaho kubera ko babonaga ko ari ibikorwa by’iterambere Leta ishaka kubazanira.
Ngo icyabateje igihombo ni uburyo bababeshye ko bahita babishyura amaso ahera mu kirere, bajya mu buyobozi bukababeshya ko amafaranga yageze kuri konti zabo kuri SACCO, bajya kureba bakayabura.
Umwe muri bo witwa Tuyizere Canisius, yagize ati “Bakimara kubarura batubwiye ibiciro by’amafaranga tuzafata badusaba kuyasinyira. Njye ibyangijwe ni inzu y’ubucuruzi, inturusu, uruzitiro n’ibindi byari bihakikije, ariko amafaranga ntayo twabonye, ayo bampaye ni ibihumbi 85 by’ibyangijwe mu masambu, ariko ay’inzu bari babariye amafaranga ibihumbi 590 barayanyambuye”.
Arongera ati “Iyo nzu nayikoreragamo undi muryango ugakodeshwa, urumva ni igihombo gikomeye nagize, bagize uburyo bambariye kuri make aho batugeneraga bakazana impapuro ngo dusinye, urumva nta kindi twari gukora, kuko inzu yanjye yakagombye kuba ihagaze miliyoni imwe n’igice, ariko bambariye ibihumbi 590, none na yo barayanyambuye, ni igihombo gikomeye, ikibanza nari kugura icyo gihe ubu ntacyo nabona”.
Uwo mugabo, avuga ko igihe amaze atishyurwa, ngo iyo aba ari mu bye yari kuba amaze kwinjiza amafaranga menshi, ati “Mba narinjije amafaranga atari munsi ya miliyoni, mba naraguze inka, ngakamira abana none banteje ubukene, ubu ni ukubaho nshakisha kandi nari umuturage wifashije”.
Uwitwa Maniragaba Philippe ati “Baraje barabarura, bagarukana impapuro zanditseho agaciro k’ibyo babaruye dutegereza ko baduha amafaranga turaheba, batangiye kubarura guhera muri 2020, njye ku ruhande rumwe bambaruye mu byiciro bibiri, aho hamwe babaruye imirima ahandi babarura inzu n’urugo (uruzitiro)”.
Arongera ati “Nabonaga ari make, n’uko twabuze uko tubigenza kandi twari dukeneye umuhanda, inzu yanjye ni nini ifite ibyumba bitanu, nayihaga agaciro ka miliyoni nibura 7, none na miliyoni enye bambariye narayambuwe, ayo nabonye ni ibihumbi 177 y’ibyangijwe n’umuhanda ku mirima itatu ikora ku muhanda”.
Umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37, yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023. Byabereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, icyateye uwo mugabo kurasa mugenzi we nticyahise kimenyekana. Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga aganira na Kigali Today, yemeje ayo makuru, avuga ko Ntegerejimana warashe mugenzi we amaze gufatwa muri iki […]
Post comments (0)