Minisiteri y’ubuhinzi y’u Burusiya kuri uyu wa gatanu yavuze ko Moscou yatangiye kohereza ibinyampeke by’ubuntu bigera kuri toni 200,000 mu bihugu bitandatu by’Afurika, nk’uko Perezida Vladimir Putin yabyijeje mu kwezi kwa karindwi.
Mu itangazo ku rubuga rwa Telegram, ministiri w’ubuhinzi Dmitry Patrushev yavuze ko amato yerekeza muri Burkina Faso no muri Somalia yahagurutse ku byambu by’u Burusiya kandi ko n’andi azajya muri Eritrea, Zimbabwe, Mali no muri Repuburika ya Santrafurika, azakurikiraho mu bihe bya vuba.
Putin yari yijeje ibinyampeke by’ubuntu, ibihugu bitandatu, mu nama n’abakuru b’ibihugu by’Afurika yateranye muri Nyakanga, nyuma gato y’uko Moscou yari imaze kuva mu masezerano yemerera Ukraine kunyuza ingano ku byambu byayo ku nyanja y’umukara n’ubwo igihugu kiri mu ntambara n’Uburusiya.
Ayo masezerano azwi nka “Black Sea grain Initiative”, yafashije kugabanya ibiciro ku masoko mu mpande zose z’isi. Cyakora Putin yasobanuye ko ayo masezerano atabashije kugeza ibyo binyampeke mu bihugu mu buryo bwihuse uko bikenewe.
Putin avuga ko mu mwaka ushize, Uburusiya bwohereje mu mahanga miliyoni 60 z’amatoni y’ingano, mu mpande zose z’isi. Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yise kwizeza ingano z’ubuntu, “imfashanyo igerwa ku mashyi”.
Kuva buvuye muri ayo masezerano, Uburusiya bwateye bombe kenshi ku byambu bya Ukraine no ku bubiko bw’ibinyampeke, kandi Kiev ivuga ko amatoni ibihumbi amagana y’ibinyampeke yahatikiriye.
Ukraine kuri uyu wa gatanu cyakora, yavuze ko yabashije kwohereza miliyoni 4,4 bya toni z’ingano, harimo toni miliyoni 3,2 z’ingano zanyuze mu muhora mushya washyizweho, muri Kanama.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kirehe, yafatanye abantu babiri, amabalo 3 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wafatanywe amabalo 2 na mugenzi we w’imyaka 21 wari ufite ibalo imwe, bafatiwe mu tugari twa Gatarama na Rwanteru mu murenge wa Kigina, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba […]
Post comments (0)