Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’igorofa ry’ubucuruzi iri muri Gare ya Musanze.
Iyo nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro saa mbili z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, bigakekwa ko yaba yatewe na Gaz yari muri resitora ikorera muri iryo duka yaturitse bigakongeza umuriro wahise ukwira igice cyose cyo hejuru cy’iyo nyubako igeretse inshuro imwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ubu bamaze kubarura ibintu byari muri ayo maduka bifite agaciro ka Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 byangijwe n’iyo nkongi y’umuriro.
Icyakora ku bw’amahirwe ngo nta muntu yahitanye cyangwa ngo ikomeretse.
Ni inzu yatangirwagamo serivisi zinyuranye zirimo resitora, kampani zikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, Ibiro bya Gare ya Musanze n’izindi kampani zitandukanye zikora ubucuruzi.
Mu ma saha y’igicamunsi ashyira ay’umugoroba inkongi yari yamaze kuzimywa ndetse urujya n’uruza rw’abakoresha iyi gare baba abanyamaguru ndetse n’imodoka rwasubiye mu buryo.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yavuze ko atifuza igitaramo cyo guhangana we na Bruce Melodie, ahubwo hagateguwe igitaramo cyabahuza bombi bagashimisha abafana babo. The Ben ntiyifuza ihangana rye na Bruce Melodie The Ben yatangaje ibi mu gihe yiteguraga guhagaruka mu Rwanda yerekeza muri Canada aho azasusurutsa abazitabira inama ihuza urubyiruko izwi nka Youth Convention izabera muri iki gihugu kuva tariki 25 kugeza tariki 26 Ugushyingo 2023. ‘The 2023 […]
Post comments (0)