Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rwateye utwatsi ubujurire bw’uwoh0ze ari umupolisi Derek Chauvin, wahamwe n’icyaha cyo kwica George Floyd.
Umwirabura George Floyd, yapfuye tariki 25 Gicurasi 2020 mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwo hagati muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu mupolisi w’umuzungu Derek Chauvin yamwishe ubwo yari amutsikamije ivi ku gikanu iminota igera ku cumi, yamwubikishije inda ku butaka, yamwambitse n’amapingu inyuma mu mugongo.
Nyuma yaho Chauvin yarirukaniwe mu kazi kandi ashyikirizwa inkiko. Urw’ibanze rwamuhamije ibyaha byose by’ubwicanyi, rumukatira gufungwa imyaka 22 n’igice. Urw’ubujurire narwo rwagumishijeho icyo gihano. Chauvin yahise ajuririra Urukiko rw’Ikirenga ari narwo rwa nyuma, avuga ko iburana rye mu nkiko za mbere ritanyuze mu mucyo.
Mu bujuririe bwe yatanze impamvu ebyiri zirimo ukuntu iburana rye ryamamajwe cyane ritaratangira, asabye ko ryimurirwa ahandi hatari i Minneapolis ariko urukiko rurabyanga, ndetse n’impungenge yagaragaje z’uko hashoboraga kuba imvururu n’urugomo aramutse agizwe umwere.
Ku wa mbere, Urukiko rw’Ikirenga narwo rwagumishijeho igihano uko cyakabaye, n’icyemezo cyafashwe hasimangirwa ko atari ngombwa kumva no kuburanisha ubujurire bwa Derek Chauvin.
Uyu mupolisi yari yasabye urukiko rw’Ikirenga kumuhanaguraho ibyaha byose no kumugira umwere.
Uretse ibyaha by’ubwicanyi, Chauvin arimo araburana ku rwego rw’ubujurire ibindi byaha byo uburenganzira shingiro bwa rubanda (Civil Rights), aho Urukiko rw’ibanze rwamukatiye gufungwa imyaka 21 kuri ibi byaha.
Post comments (0)