Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abantu 15 baguye mu bitero by’iterabwoba

todayNovember 22, 2023

Background
share close

Muri Burukina Faso, abantu 15 biganjemo abasivili, biciwe mu bitero by’abarwanyi ba kiyisilamu, byabereye icyarimwe mu mpera z’icyumweru, mu burasirazuba bw’igihugu.

Amakuru aturuka muri ako karere no mu bashinzwe umutekano, avuga ko izi ntagondwa zishe abantu 15 barimo abasirikare batatu kuwa gatandatu. Ni mu bitero byakorewe igihe kimwe, mu mujyi wa Diapaga w’intara ya Tapoa, mu burasirazuba bwa Burukina Faso.

Kondia Pierre Yonli, umuvugizi w’umuryango wa sosiyete sivili muri ako karere, yemeje ayo makuru, avuga ko amashuri, amasoko hamwe na serivisi za Leta byahagaritswe mu karere ku wa kabiri, mu rwego rwo guha icyubahiro abahitanywe n’ibyo bitero, imibiri yabo yashyinguwe ku cyumweru mu irimbi ry’i Diapaga.

Amakuru aturuka mu bashinzwe umutekao, yavuze ko igisirikare cyihimuye ndetse ko harimo kuba ibikorwa byo mu kirere n’ibyo ku butaka mu burasirazuba, bikaba bimaze gufatrwamo abakora iterabwoba barenga 50. Ibirindiro byabo byinshi na byo byarasenywe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Burkina Faso mu bufatanye mu gucunga umutekano

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ku wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Controller General Dr. Roger Ouedraogo n'intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Izi ntumwa zirangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Dr. Roger Ouedraogo, ziri mu ruzinduko mu Rwanda ruzamara icyumweru, zakiriwe ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ahabereye inama yahuje impande […]

todayNovember 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%