Inkuru Nyamukuru

Amasezerano y’agahenge hagati ya Israheli na Hamas ashobora gutinda

todayNovember 23, 2023

Background
share close

Amasezerano hagati ya Isirayeli na Hamas ashobora gutinda kubahirizwa kurusha uko byari biteganyijwe.

Impande zombi n’abahuza bari batangaje ko amasezerano yagombaga gutangira kuri uyu wa Kane. Ariko ku munota wa nyuma, umujyanama wa guverinona wa Israeheli, Tzachi Hanegbi, yatangaje ko bitagikunze, ahubwo ko bishobora kuzaba ejo ku wa gatanu.

Qatar, umwe mu bahuza, ni yo yabanje gutangaza ko amasezerano agiye gutinda kurusha uko byari biteganyijwe. Majed al-Ansari, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga yayo, yavuze ko hakiri ibintu bimwe na bimwe bakiganiraho, avuga ko ikindi gihe kuri aka gahenge kimenyekana mu nasaha ari imbere.

Uretse Qatar, abandi bahuza ni Leta zunze ubumwe z’Amerika na Misiri.

Mu byo amasezerano bagezeho ateganya, harimo agahenge k’iminsi ine mu mirwano hagati ya Israheli na Hamas, no kurekura abantu 50 mu bo Hamas yafashe bugwate, no gufungura Abanyapelesitina 150 bari muri gereza za Israheli.

Gusa ariko Minisitiri w’intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko agahenge ntaho gahuriye no kurangiza intambara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dr Kanimba Vincent wari umaze imyaka itatu arembye yarakize

Dr Kanimba Vincent, ni umuganga w’indwara z’abagore (Gynecologist), wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mavuriro atandukanye, aho yabyaje umubare munini cyane w’ababyeyi. Yakoreye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, muri SOS n’ahandi, kandi aho yakoze hose bivugwa ko yari umuganga w’umuhanga wakoraga umurimo we neza. Dr Kanimba Vincent yishimira ko ubu yakize (Ifoto: Isimbi TV) Muri Mata 2023, nibwo amakuru y’uburwayi bwe yamenyekanye cyane, aratabarizwa […]

todayNovember 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%