Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Yafatanywe ibihumbi 100Frw y’amiganano

todayNovember 24, 2023

Background
share close

Ku wa Kane tariki ya 22 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Gasabo, umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 100 yageragezaga kugenda akwirakwiza mu baturage. 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Runyonza, akagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera, aho yari amaze gutanga amwe muri yo bagasanga ari amiganano.

Yagize ati: “Uyu mugabo yagiye mu isanteri ya Kibenga yegera umukozi ukora akazi ko kubitsa, kubikura no koherereza amafaranga hifashishijwe telefone, amusaba kohereza umuntu amafaranga ibihumbi bitandatu.” 

Yakomeje ati: “Ubwo yari amaze kuyohereza, mu kumwishyura, uriya mugabo yamuhereje inoti esheshatu z’igihumbi, azitegereje asanga ari inyiganano ahita atanga amakuru. Abapolisi barahageze baramusaka, basanga afite n’andi ibihumbi 94Frw y’amiganano agizwe n’inote z’igihumbi, bahita bamufata.”

Amaze gufatwa yavuze ko yose uko ari ibihumbi 100, yari yayahawe n’undi muntu wo mu murenge wa Bumbogo atagaragariza imyirondoro n’impamvu yayamuhaye.

Yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abo bafatanyije.

SP Twajamahoro yashimiye uyu mukozi wihutiye gutanga amakuru akimara gutahura ko yishyuwe amafaranga y’amiganano, asaba abantu bose cyane cyane abakora ubucuruzi; kujya bitegereza inoti bishyuwe basanga ari inyiganano bakihutira gutanga amakuru.

Yagiriye inama abaturage cyane cyane urubyiruko, gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakirinda kwishora mu byaha kuko nta wundi musaruro bakuramo uretse kubifatirwamo bagakurikiranwa n’amategeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dr Munyemana yashinjwe gutanga inshinge bateye abagore b’Abatutsi mu myanya y’ibanga

Umwe mu batangabuhamya bumviswe mu rubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ruri kubera i Paris mu Bufaransa, yagaragaje uruhare rw’uyu mugabo wari uzwi nk’umubazi wa Tumba. Dr Munyemana Sosthène Uyu mutangabuhamya w’imyaka 56 utuye mu Karere ka Huye, avuga ko mu 1994 yari atuye i Tumba ahamaze imyaka 5, afite abana 2. Avuga ko tariki 17 Mata 1994, Abahutu n’Abatutsi ba Tumba babonye umusozi wa Mubumbano hakurya yabo uri gushya bihutira […]

todayNovember 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%