Inkuru Nyamukuru

Sierra Leone: Abaturage basabwe kuguma murugo nyuma y’igitero mu murwa mukuru

todayNovember 26, 2023

Background
share close

Sierra Leone Leta yatangaje umukwabo mu gihugu cyose nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare kiri mu murwa mukuru, Freetown, bashaka kwinjira mu bibiko bw’intwaro.

Itangazo ryashyizwe hanze na leta ryavuze ko inzego z’umutekano zashoboye gusubiza ibintu mu buryo.

Umwe mu bayobozi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko gereza nkuru iri mu mujyi wa Freetown yari ifunguye bamwe mu bafungwa bagatoroka.

Ubusanzwe iyi gereza yagenewe gufungirwamo abantu 324 gusa ariko mu mwaka wa 2019 habarurwagamo abagera ku 2000 nkuko byagaragajwe n’icyegeranyo cya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika

Umubare w’abatorotse iyi gereza nturamenyekana, ariko amashusho yagaragaye ku mbuga mpuzambaga yerekanye abatari bake bahunga mu karere iyo gereza iherereyemo ubwo humvikanaga amasasu hafi aho.

Kuva Julius Maada Bio atorewe kuba Perezida muri Kamena abatavuga rumwe na we bakanga kwemera ibyavuye mu matora, iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika gikomeje kugaragaramo intugunda zishingiye kuri politike.

Muri Kanama abapolisi 6 baguye mu myigaragambyo yo kurwanya ubutegetsi abandi basivili 21 bayikomerekeramo. Perezida Maadi Bio yavuze ko icyo gihe bari bagerageje guhirika ubutegetsi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zatangije ubukangurambaga bwo gutanga amaraso

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zibarizwa muri batayo ya 59, ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) zashimiwe ku bw’igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutanga amaraso zatangije. Ingabo z’u Rwanda zitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, mu rwego rwo gufasha Minisiteri y’ubuzima ya Repubulika ya Santrafurika mu bukangurambaga bwayo bugira buti: “Tanga amaraso, urokore ubuzima” binyuze mu bitaro […]

todayNovember 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%